Lynda Priya yambitswe impeta na Christian Irenge, bitegura ubukwe umwaka utaha
Uwankusi Nkusi Lynda, uzwi cyane muri sinema nyarwanda nka Lynda Priya, yambitswe impeta n’umusore witwa Christian Irenge, bemeranya kurushinga.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, mu birori byari byiganjemo inshuti n’abavandimwe ba bombi.
Lynda Priya yavuzeko ko we n’umukunzi we bamaze igihe bakundana kandi bamaze gutangira imyiteguro y’ubukwe bwabo.
Ati: “Tumaranye umwaka n’igice kuko twatangiye gukundana mu 2023, iby’ubukwe byo turi kubitegura umwaka utaha.”
Mbere y’uko ashinga urugo na Irenge, Lynda yari azwi mu rukundo na Zaba Missedcall, bakinanye filime zitandukanye, ariko batandukanye mu 2022.
Usibye kuba umwe mu bakinnyi bakunzwe muri sinema nyarwanda, Lynda Priya yabaye kandi umwe mu bahataniraga Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.