Guverinoma ya Liberia yakuriyeho Viza Abanyarwanda bajya muri iki gihugu banyuze ku mupaka, inzira y’amazi ndetse no mu kirere.
Ibi byemejwe mu masezerano yasinywe ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Monrovia, ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impande zombi, hagaragajwe ko Liberia binyuze mu Ishami ryayo ry’Ububanyi n’Amahanga yashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho Komisiyo Nshingwabikorwa y’Ubufatanye no gukuraho viza ku Banyarwanda.
Guverinoma ya Liberia yasabye abakora ku byambu, ku mipaka n’izindi nzego zibishinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda kugira ngo Abanyarwanda babashe kwinjira mu gihugu nta nkomyi.
Gahunda nshya ya Liberia yo gukuriraho Viza Abanyarwanda ije yunganira gahunda y’u Rwanda yo gukuraho viza ku baturage b’ibindi bihugu byose bya Afurika, mu rwego rwo koroshya ingendo no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu Karere no ku Mugabane w’Afurika
Ubufatanye hagati ya Rwanda na Liberia busanzwe bushingiye ku mibanire myiza mu bya dipolomasiyo, ubukungu n’ubucuruzi.
Gukuraho Viza ku Banyarwanda bizorohereza urujya n’uruza rw’abaturage mu nzego zirimo ubucuruzi no guteza imbere ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.








