Mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024, hatangiye Shampiyona nshya ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Mu mikino ibiri y’umunsi wa mbere, Boston Celtics ifite igikombe giheruka, yatangiye neza itsinda New York Knicks amanota 132-109. Jayson Tatum yigaragaje cyane kuko yatsinze amanota 37, atanga n’imipira 10 yavuyemo andi.
Kuri uyu munsi kandi, amaso yari ahanzwe ku kibuga cya Los Angeles Lakers, ahari hagiye kwandikirwa amateka abiri.
LeBron James yanditse amateka yo gukina umwaka wa 22 muri NBA, aho ako gahigo kari gasanganywe Vince Carter wanyuze mu makipe menshi nka Raptors, Nets, Magic, Suns, Mavericks, Grizzlies, Hawks na Sacramento Kings.
Si ibyo gusa kuko LeBron we n’umuhungu we Bronny James banditse amateka mashya y’aho ku nshuro ya mbere muri NBA, umwana yakinanye na Se.
Iyi kipe kandi yongeye gutsinda umukino ufungura Shampiyona kuva mu 2016, ubwo yatsindaga Minnesota Timberwolves amanota 110-103. Ni umukino Anthony Davis yigaragajemo cyane, atsinda amanota 36.
Mu rukerera rwo ku wa Kane, imikino irakomeza, Golden State Warriors irasura Trail Blazers, Los Angeles Clippers irakira Phoenix Suns, Chicago Bulls irakina na New Orleans Pelicans, mu gihe Cleveland Cavaliers irakina na Toronto Raptors.