Nyuma y’igihe agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ yabatijwe mu mazi menshi, ashimira Imana yamukuye mu bibi kugeza abatijwe, ndetse ahamya ko atangiye urugendo rushya.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Emelyne yasangije abamukurikira amafoto abatizwa, ahamya ko Imana yamurokoye ndetse arushaho kuyishimira.
Mu magambo ye Emelyne wabatijwe ku wa 8 Ugushyingo 2025, yagize ati “Ndabizi biragoye kubyiyumvisha gusa niko biri, ndagushima Yesu ku bw’ubuntu bwawe ndetse n’urukundo rwawe. Ndagushimira ku bw’agakiza kawe wampereye ubuntu ntabwo nari mbikwiriye, nari mubi, nari ikivume, nari uwo gucirwaho iteka, nari uwo gupfa, nari mfite amazina mabi umpa izina rishya ( Inshuti ya Yesu ) Hallelujah.”
Yifashishije amagambo aba mu ndirimbo z’abemera Imana, uyu mukobwa yakomeje agaragaza ko yishimira iyi ntambwe yateye mu buzima.
Ati “Wankuyeho wa mwenda w’isoni unyambika umwenda wera, ndagushima Yesu ko wankuye mu maboko y’umwanzi ndashimira amaraso yawe y’igiciro cyinshi yanyogeje ibyaha byanjye, ndashima umusaraba, ndashima ya mva nziza ariko cyane cyane ndashima umwami Yesu!”
Yiyambaje umurongo wo muri Bibiliya 2 Abakorinto 5:17, Emelyne yagize ati “Umuntu wese iyo ari muri Kirisitu aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. Kandi umwanzi cyangwa iby’Isi byose ntibizongera kuntera ubwoba ukundi.”
Ku rundi ruhande yifashishije umurongo wanditse mu Abagaratiya 6:14 yagaragaje ko ubu icyo kwiratana afite ari uko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza ati “Ariko njyewe sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kirisitu wategetse ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe. Nk’uko napfanye na Kirisitu, nkazukana nawe nzakomeza kurushaho gusa nka we!”
Kwizera Emelyne yamenyekanye cyane nka Ishanga mu 2024 ubwo yifotozanyaga na The Ben, icyo gihe bikaba byarabaye inkuru kuko uyu muhanzi yagaragaye akurura ishanga y’uyu mukobwa.
Mu ntangiriro za 2025 uyu mukobwa yongeye kurikoroza nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni bikaza kumuviramo gutabwa muri yombi ari kumwe na bagenzi be.
Iperereza ryagaragaje ko ibyo bikorwa by’urukozasoni babikoreshwaga n’ibiyobyabwenge bibaviramo kwisanga mu kigo ngororamuco bamazemo igihe.







