Home Amakuru Mu Rwanda Ku myaka 44, Solange Tuyishime Keita yabaye Umunyarwandakazi wa mbere mu mateka...

Ku myaka 44, Solange Tuyishime Keita yabaye Umunyarwandakazi wa mbere mu mateka ya Miss Universe!

0

Solange Tuyishime Keita ufite inkomoko mu Rwanda, ahatanye muri Miss Universe 2025, aho yanabaye Umunyarwanda wa mbere uhatanye muri iri rushanwa ry’ubwiza rikomeye cyane ku Isi.

Solange Tuyishime Keita uri mu kigero cy’imyaka 44 ari guhatana n’abahagarariye ibihugu birenga 130 mu irushanwa riri kuba ku nshuro ya 74 rya Miss Universe mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand, guhera ku wa 1 kugeza 21 Ugushyingo 2025 aho hazamenyekana uwahize abandi.

Tuyishime Keita asanzwe ari Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe washinze Elevate International, umuryango ugamije gufasha abagore kwitinyuka bakajya mu buyobozi no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Uretse ibyo, ni Ambasaderi wa UNICEF Canada, aho ashinzwe guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana ku Isi hose.

Tuyishime yavukiye mu Rwanda, yahavuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yanyuze mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, RDC na Kenya, mbere yo kwimukira muri Canada afite imyaka 13, nyuma yo kumara igihe mu nkambi z’impunzi.

Uyu mugore kuri ubu uba muri Canada, yahize itangazamakuru n’imiyoborere. Ni ibintu avuga ko byamufashije guhuza “amagambo n’ibikorwa” mu rugendo rwe rwo gushyigikira impinduka.

Tuyishime azwi cyane muri Ottawa, aho ayobora ibikorwa bya Elevate International bigamije gusenya imyumvire n’inzitizi zibuza abagore kuba abayobozi no kugira ubwigenge mu bukungu.

Yitabiriye amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo na Miss Universe Canada 2025, aho yakoresheje urubuga rwe mu kwamamaza ubutumwa bw’uburinganire, kuzamura abagore no kwihangana.

Mu 2023, Tuyishime yahawe Ishimwe ry’Ikirenga rya “Order of Ottawa”, aho Meya Mark Sutcliffe yamushimiye nk’umugore ushobora kubona icyiza n’icyizere mu bihe bikomeye cyane.

Abo bakorana bavuga ko ari umunyembaraga mu mpinduramatwara. Inshuti ye magara, Suzanne Mann, mu kiganiro yahaye Capital Current yo muri Canada yamusobanuye ati “Afite umutima ukomeye wuje impuhwe, ubutwari n’imbaraga. Si umuntu woroshye ku buryo yafatiranwa; ahora aharanira ibyo yizera kandi agashyigikira abakeneye ijwi rye.”

Tuyishime akunda cyane guteka, by’umwihariko gukora amandazi n’ibyo kurya byo mu bwoko bw’imigati.

Solange Tuyishime Keita w’imyaka 44, ni we umukandida mukuru mu myaka mu bakobwa bose bitabiriye Miss Universe uyu mwaka.

Yitabiriye iri rushanwa mu gihe mu myaka yashize abantu bafite imyaka irenze 28 batari bemerewe kuryitabira. Mu 2024 nibwo iyi nzitizi yakuweho abantu barimo abafite abana, abihinduje ibitsina, abafite imyaka irenze 28 n’abashatse abagabo batangira kwitabira.

Kugira ngo umuntu yitabiriye bishobora kunyura ku bayobozi ba Miss Universe mu gihugu akomokamo. Bivugwa ko uburenganzira bwo gutegura irushanwa rya Miss Universe bushobora gutwara hagati ya 100.000$ na 400.000$ buri mwaka ku gihugu.

Hari andi makuru avuga ko abakomoka mu bihugu bito nk’u Rwanda bashobora gutanga hafi 10.000$ buri mwaka kugira ngo babone ubwo burenganzira kwitabira.

Umuntu ashobora kwitabira ku giti cye yiyishyuriye mu gihe nta wundi ufite ubwo burenganzira mu gihugu akomokamo, ibi bikaba ari nabyo Solange Tuyishime Keita ashobora kuba yarakoze, akagenda nk’Umunyarwanda ariko yiyishyuriye amafaranga asabwa yo kwitabira.

Muri make igiciro cyo guhabwa uburenganzira bwo kwitabira Miss Universe ku gihugu, giterwa n’ibintu byinshi birimo ubunini bw’isoko ryacyo, uburyo irushanwa rikorwa muri icyo gihugu, imiterere y’amasezerano n’uko abashaka kwitabira baganiriye n’Ikigo cya Miss Universe Organization (MUO).

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.