Kiyovu Sports yatangaje ko rutahizamu Amiss Cedrick ahagaritswe imikino ibiri adakina, ndetse anamburwa ubu kapiteni (igitambaro cy’umuyobozi w’abakinnyi), kubera imyitwarire mibi.
Ni icyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports mu ibaruwa bandikiye uyu mukinnyi, ku wa 25 Ugushyingo 2025.
Amiss Cedrick yagaragaje kutishimira gusimbuzwa n’umutoza Haringingo Francis mu mikino ibiri iheruka, irimo uwo batsinzwemo na Gasogi United wabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushingo, ndetse n’uwo batsinzwemo na Al Merreikh ibitego 2-0, wabaye ku wa 24 ugushyingo 2025.
Ku mukino wa nyuma, Cedrick yasohotse mu kibuga ari mu burakari ndetse agaragara afata igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mu kibuga (Brassard), akakijugunya hasi imbere y’umutoza, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana.
Muri iyi baruwa ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagaragaje ko iyi myitwarire idahwitse byumwihariko ku mukinnyi w’umunyamwuga.
Ati “Dushingiye kandi ko imyitwarire nk’iyo idakwirive nkawe, by’umwihariko umukinnyi w’umunyamwuga, Tukwandikiye tukumenyeshako guhera uyu munsi utakaje icyizere wagiriwe nk’umuyobozi uyobora abandi mu kibuga bityo ukaba utakiri Kapiteni wa Kiyovu Sports Club.”
Kiyovu Sports ivuga ko n’ubwo ahagaritswe iyo mikino, agomba gukomeza kwitabira imyitozo y’ikipe nk’uko bisanzwe.
Ati “Ibyo kandi ntibikuraho ko ugomba gukora imyitozo nk’uko biri mu masezerano y’akazi ufitanye na Kiyovu Sports Club.”
Mbonyingabo Régis ‘Mbonyi’ ni we ugiye kuba ari Kapiteni mu gihe ikibazo cya Amissi kigishakirwa umuti.
Muri Kamena uyu mwaka nibwo Amissi Cédric yasinyiye Kiyovu Sports bakunda kwita ‘urucaca’ amasezerano y’umwaka umwe.






