Home Amakuru Mu Rwanda Kigali yanditse amateka adasanzwe: Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere muri...

Kigali yanditse amateka adasanzwe: Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere muri Afurika, ibihugu 108 byitabiriye(REBA AMAFOTO)

0

Iminsi ine irashize Shampiyona y’Isi y’Amagare ikinirwa mu Rwanda, bikaba ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

Umujyi wa Kigali wayakiriye wanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe cyane kuko ibihugu 108 byohereje abakinnyi babihagararira.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), rizakinwa mu byiciro 13 by’abagore n’abagabo. Ryatangiye ku wa 21-28 Nzeri 2025.

Harimo icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagore cyakinwe ku wa 22 Nzeri 2025, ari na bwo bwa mbere gikinwe mu myaka 104 iri rushanwa rimaze ribayeho.

Uretse abanyarwanda baryohewe n’iri siganwa, Abanyamahanga bari I Kigali nabo bishimira uko riri kugenda no kuba ibihugu byabo bikomeje kwitwara neza.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko banejejwe no kubona Shampiyona y’Isi y’Amagare ikinirwa muri Afurika ndetse n’uburyo ibintu byose biteguye neza bigaragaza ko u Rwanda rwahawe kuyakira rubikwiriye.

Umutaliyani Giorgia ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho yaje gukurikirana Shampiyona y’Isi y’Amagare yavuze ko yishimiye uko yabonye u Rwanda.

Ati “U Rwanda ni rwiza, abaturage bafite urugwiro kandi hari ikirere cyiza. Ubu ndi gushyigikira u Butaliyani. Kuri ubu ibintu biraryoshye turi kubona ibyishimo ndetse n’abana bari kwishima cyane. Turakomeza gushyigikira amakipe yose no gushyigikira abahatana dukomeze kugira ibyishimo.

Yagaragaje ko hari amasomo akomeye u Rwanda rukwiye kwigirwaho n’ibindi bihugu harimo no kugira ubushake bwo kwerekana ko ibintu byose bishoboka.

Ati “Nifuza ko ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda ubushake bwo kugaragaza ko ibintu byose bishoboka. Kuri guverinoma y’u Rwanda nayisabaga gukomereza aho.”

Umunya-Zambia ugeze na we ugeze mu Rwanda bwa Mbere, Winny, yavuze ko iri siganwa iryo ryamuhagurukije iwabo kuko ari ibintu bidasanzwe kubona riri kubera muri Afurika.

Ati “Impamvu naje i Kigali ni ukubera Shampiyona y’Isi y’Amagare kuko ni ku nshuro ya mbere byari bibereye muri Afurika, twabifashe nk’ibyacu rero duturuka muri Zambia ngo tuze turebe uko biba bimeze. Nk’umufana ndi kwishimira buri kimwe. Njyewe ndi gufana cyane Pogacar kubera ko Zambia idahari ubu ndi gufana ikipe y’u Butaliyani.”

Yavuze ko ibindi bihugu bikwiye kugira byinshi byigira ku Rwanda ati “Ndatekereza ko ibihugu byose bya Afurika biri kwigira muri ibi kubera ko ni ikintu gishyira umugabane wose ku rundi rwego.”

Umunya-Nigeria, Fabian John yagize ati “U Rwanda ni nko mu rugo kuri njyewe. Iyi ni nk’inshuro ya gatatu mu Rwanda nabonye hari byinshi byahindutse noneho hari kuba Shampiyona y’Isi y’Amagare ni impinduka nini ku Rwanda. U Rwanda ni u rwa mbere. Ubu ndi gufana u Bubiligi n’u Rwanda. Umukinnyi ndigufana ni Remco Evenepoel.”

Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bigifite urugendo n’ibintu byinshi byo kwiga akurikije n’uko u Rwanda rwakiriye bwa mbere iri rushanwa.

Ati “Ibi biratwigisha amasomo menshi, ibihugu bya Afurika biracyafite byinshi byo kwigira ku Rwanda. Icya mbere ni uko niba bashaka guharanira ko ibihugu byabo biza ku isonga bizashoboka, turasaba ko ibihugu byose bya Afurika byigira ku Rwanda.”

Umunya Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko utuye muri Écosse, Mathias, we ati “Mu 2019 nabaye hano imyaka imyaka ibiri nakatwaye igare, ntibisanzwe kubona Shampiyona y’Isi y’Amagare iza hano mu Rwanda, birashimishije cyane. Hari byinshi byateye imbere, iyo urebye hirya no hino ubona ko inyubako zigenda ziyongera. Ubu ndi gufana Pogacar. Shampiyona y’Isi y’Amagare ni isiganwa ryiza, rigaragaza igihugu kandi niteze kureba abasiganwa mpuzamahanga kandi beza.” Kugeza ubu nishimiye uburyo riri kugenda.”

Yashimye ko u Guverinoma y’u Rwanda ifasha cyane mu guteza imbere siporo zitandukanye bityo ko ari isomo ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho.

Umubiligi na we yashimye uko Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kugenda neza ndetse yerekana ko kuba abakinnyi bahagarariye igihugu cye barangajwe imbere na Remco Evenpoel bakomeje kwitwara neza nabyo ari ibyo kwishimira.

Guhera ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri, hazatangira amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hazakina icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa intera y’ibilomero 119,3 guhera saa Saba.

Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

Ku wa Gatanu hazakina abahungu bari munsi y’imyaka 19 n’abatarengeje imyaka 23, ku wa Gatandatu hakine abangavu [bari munsi y’imyaka 19] n’abagore naho ku Cyumweru, ku munsi wo gusoza, hakine abagabo bazakora intera y’ibilometero 267,5.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.