Irushanwa rya Golf rya NCBA, rimaze kuba igice cy’ingenzi ku ngengabihe y’akarere, ryagarutse ku nshuro ya kabiri mu Rwanda rifite intego nshya: kugaragaza uko siporo ishobora guhuza ubukungu, imiryango, n’impano mu bihugu bitandukanye.
Ku ruhande rwa Banki ya NCBA, iri rushanwa ryarenze kuba irushanwa risanzwe — ryabaye impinduramatwara y’akarere.
Maurice Toroitich, Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi umukino wa Golf mu Rwanda umaze kugira yagize ati “kugarura iri rushanwa i Kigali ni ikimenyetso cyigaragaza ko dufite umugambi w’igihe kirekire.”
Yongeyeho ati“Turimo kubaka ikintu kinini kurusha shampiyona — urubuga ruhuza Uburasirazuba bwa Afurika binyuze muri siporo, amahirwe, n’indangagaciro dusangiye.”
Irushanwa ry’uyu mwaka rifite agaciro kadasanzwe kuko ari ryo rizagena abazitabira irushanwa rya nyuma rizabera ku kibuga cya Muthaiga Golf Club i Nairobi ku wa 28 Ugushyingo.
U Rwanda rugarutse mu irushanwa nyuma y’uko umwaka ushize rwinjiye bwa mbere mu irushanwa rikitabirwa n’abakinnyi barenga 200. Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda — Paul Ntaganda, Alphonsine Murekatete, na Bethlehem Umuzabibu — babonye itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma i Nairobi. Nubwo bataje imbere ku rutonde, imikino yabo yari ifite igisobanuro gikomeye: u Rwanda rwageze ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mwaka, iyo ntambwe irakomeza — kandi irimo n’akantu k’ubusitani. Hoteli nshya ya Mövenpick Kigali yinjiye nk’umuterankunga wungirije ndetse inaba umushyitsi mukuru mu gutanga ibihembo, ibi bikaba ari ubufatanye bwa mbere bukomeye bwa siporo iyi hoteli igiranye n’ikigo cy’ubucuruzi.
Media Rutayisire, Umuyobozi Mukuru wa Mövenpick Kigali agira ati “Ni ishema rikomeye gutangirana n’irushanwa rihuje indangagaciro zacu: ubuhanga, ubumwe, n’ubufatanye. Golf ni siporo isaba ubuhanga n’urukundo — ibintu bigaragaza neza isura y’ikirango cyacu.”
Kuva ryatangira muri Kenya mu myaka ine ishize, Irushanwa rya NCBA Golf ryabaye yakomeye mu batarabigize umwuga mu karere — abakinnyi barenga 5,000 bamaze kurikina, amarushanwa 20 amaze kuba, n’urugaga rugenda rwaguka rw’abafatanyabikorwa babona siporo nk’inkingi y’ihuriro ry’akarere.
Toroitich ashimangira ko “Golf ihuriro ry’umuco, n’amarushanwa. Kuri NCBA, ni uburyo bwo gukomeza kuba hafi ya siporo n’imiryango dukorera.”
Uko u Rwanda rwakira icyiciro cya nyuma mbere y’irushanwa rya nyuma i Nairobi, amaso azongera kwerekeza ku kintu gishya kiri kubakwa mu mikino y’akarere: golf itakiri umukino gusa, ahubwo nk’ikimenyetso cy’icyizere gituje ariko gihamye cya Afurika y’Iburasirazuba.
 
  
  
 

