Home Amakuru Mu Rwanda Kigali yakiriye irushanwa rya Boxing ryo ku rwego mpuzamahanga

Kigali yakiriye irushanwa rya Boxing ryo ku rwego mpuzamahanga

0

Mu mpera z’icyumweru gishize, Kigali Universe yakiriyemo irushanwa ry’imirwano yo guterana ibipfunsi ryiswe Universe Boxing Champion (UBC), ryitabiriwe n’abakinnyi 26 bo mu Rwanda, Uganda na RDC.

Abafaba barenga 1,000 bishimiye imikino 13 yaberaga mu byiciro by’ibilo bitandukanye, uhereye kuri 51kg kugera kuri 91kg.

Buri mukinnyi yahawe amafaranga yo kwitegura angana na 200,000 Frw, mu gihe abatsinze bahabwaga 150,000 Frw, naho abatsinzwe bagatahukana 100,000 Frw.

Iri rushanwa ryabereye ku nshuro ya mbere ryagaragayemo n’abagore babiri, rikaba ryitezwe ko rizajya ribera mu Mujyi wa Kigali nk’uburyo bwo guteza imbere Boxing mu Rwanda.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.