Home Amakuru Mu Rwanda Kevin Kade ari kubarizwa muri Tanzania aho yagiye kwimenyekanisha ngo bamukunde nkuko...

Kevin Kade ari kubarizwa muri Tanzania aho yagiye kwimenyekanisha ngo bamukunde nkuko bakunda Diamond Platnumz

0

Kuva ku wa 20 Ukwakira 2024, Kevin Kade ari kubarizwa muri Tanzania mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no kubyutsa imishinga y’abahanzi bari baremeranyije gukorana indirimbo.

Kevin Kade yemeza ko mu byamujyanye muri Tanzania harimo kumenyekanisha ibihangano bye mu bitangazamakuru bitandukanye no kurangiza imishinga y’indirimbo ateganya gukorana n’abahanzi baho cyane ko amaze iminsi aca amarenga ko hari abo bavuganye.

Ku ikubitiro akaba yanahise atumirwa mu kiganiro ‘Double X’ gitambuka kuri Clouds FM.

Ati “Ubu njye akazi katangiye, ndi muri Tanzania mu kumenyekanisha ibihangano byanjye nk’umuhanzi utekereza kwagura imbibi z’ibyo nkora ariko ndi no kureba uko narangiza imishinga y’indirimbo mfitanye na bamwe mu bahanzi ba hano.”

Kevin Kade yavuze ibi mu gihe ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko yasanze Element muri Tanzania kuko uyu ariwe usanzwe amukorera, akifuza ko ariwe wazamufasha mu mishinga y’indirimbo ateganya gukorana n’abahanzi bo muri iki gihugu.

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bahagaze bwuma mu Rwanda by’umwihariko indirimbo ye Sikosa yakoranye na Element ndetse na The Ben iri mu zimaze igihe zihagaze neza no mu Karere.

Byitezwe ko Kevin Kade azava muri Tanzania yerekeza muri Uganda no mu Mujyi wa Dubai aho afite ibitaramo mu matariki atandukanye.

Kevin Kade ari kubarizwa muri Tanzania
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748