Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba aherutse kwitaba Imana azize guhagarara k’umutima, yashyinguwe hafi y’imva ya Se, Jaramogi Oginga Odinga, wabaye Visi Perezida wa mbere wa Kenya agapfa mu 1994.
Umuhango wo gushyingura Raila Odinga wabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025, ashyingurwa ku ivuko rye mu gace ka Bondo muri Siaya ho muri Kenya. Yashyinguwe hafi y’imva ya se, mu muhango waranzwe n’ibikorwa bya gisirikare mu kumuha icyubahiro, n’imigenzo gakondo y’iwabo.
Abitabiriye uyu muhango bari bafite uburinzi bukomeye bw’igisirikare n’abandi bo mu nzego z’umutekano, dore ko witabiriye n’abayobozi bakomeye barimo na Perezida wa Kenya, William Ruto.
Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye iki gikorwa mu marira menshi, ndetse bamwe bakomeza gutangaza ko basigaye nk’imfubyi nyuma y’urupfu rw’uyu munyepolitike wabaga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Odinga yaguye mu Buhinde ku wa 15 Ukwakira 2025 azize guhagarara k’umutima, apfa afite imyaka 80 y’amavuko.
Ibikorwa byo kumwunamira no kumuha icyubahiro byagiye bibera mu mijyi itandukanye hirya no hino muri Kenya. Gusa umuhango wo kumusezeraho wabereye kuri Nyayo Stadium ku wa 17 Ukwakira 2025 waranzwe n’imvururu hagati y’abaturage n’abashinzwe umutekano, ibyatumye abantu babiri bahasiga ubuzima, abasaga 160 barakomereka, 34 muri bo bakomereka bikabije ku buryo bahawe ibitaro.
Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013. Yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko inshuro zose yaratsinzwe. Ukurikije ubwitabire bw’abagiye kumushyingura, wabonaga ko nubwo atigeze atsinda amatora yari afite abayoboke benshi cyane cyane Abanya-Kenya bifuza ubuyobozi burimo impinduka.
Byari biteganyijwe ko ibikorwa byose byo gushyingura Raila Odinga bitwara miliyoni 4,5 z’amashilingi ya Kenya, ubwo ni ukuvuga asaga miliyoni 50 Frw, ndetse Leta ya Kenya yemeye kwishyura ibisabwa byose ngo ashyingurwe.

