Umunyamideli Kate Bashabe yongeye kugaragaza ko ari umufana ukomeye wa Liverpool FC, nubwo anafite n’urukundo rudasanzwe kuri Arsenal FC.
Kate, yavuze ko yatangiye gufana Liverpool ubwo yari mu Bwongereza, aho byamubereye igitekerezo gikomeye cyo gukomeza gukurikira iyi kipe kugeza n’uyu munsi.
Yagize ati: “Liverpool niyo kipe nfana cyane. Iyo mbonye amahirwe yo kuyireba, cyane cyane umukino wabo, sinabura kugenda.”
Ku rundi ruhande, Kate Bashabe yavuze ko amahirwe yagize yo kwitabira umukino wa Arsenal ari kimwe mu bintu byamushimishije cyane mu buzima bwe.
Ati:“Arsenal yo nayibonye ku bw’amahirwe kuko Ambasade yantumiye. Byari ibyishimo bikomeye kuko hari abantu benshi babyifuza ariko ntibabibone.”
Kate Bashabe yahishuye ko nubwo ari umufana wa Liverpool w’ibihe byose, yishimira cyane kubona amahirwe yo kureba amakipe akomeye yo mu Bwongereza akina, ibintu avuga ko abona nk’uburyo bukomeye bwo kurushaho gukunda umupira w’amaguru.
