Home Amakuru Mu Rwanda Kassim Yussuf wari Umunyamakuru wa RBA,yitabye Imana

Kassim Yussuf wari Umunyamakuru wa RBA,yitabye Imana

0

Kassim Yussuf wari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, wamenyekanye cyane mu kiganiro Samedi Détente kuri Radio Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’itabaruka rya nyakwigendera, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, yatangajwe na bamwe muri bagenzi be bakorana muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.

Bamwe mu banyamakuru bakora muri RBA, bavuga ko nyakwigendera yitabye Imana azize uburwayi.
Ni inkuru kandi yashenguye bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, bagaragaje agahinda batewe n’itabaruka rya nyakwigendera.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Kassim Yussuf, twakunze cyane mu kiganiro Samedi Détente, yatabarutse (RBA) […] Imana imwakire mu bwami bwayo.”

Kassim Yussuf uretse kuba yaramenyekanye mu kiganiro Samedi Détente aho yasusurutsaga benshi, yanasamaga amakuru kuri Radio Rwanda mu rurimi rw’Igifaransa, akaba yari amaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru dore ko yawokoze mu gihe kigera ku myaka 20.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.