Home Amakuru Mu Rwanda Karasira Aimable uzwi ku zina rya Prof. Nigger yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Karasira Aimable uzwi ku zina rya Prof. Nigger yakatiwe gufungwa imyaka itanu

0

Urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza, rwakatiye Karasira Aimable uzwi ku zina rya Prof. Nigger, igihano cy’Imyaka 5 runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.

Karasira amaze imyaka 4 afunze kuko yatawe muri yombi mu kwezi kwa 5 muri 2021 n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoide yakorewe Abatutsi 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Yashinjwaga kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.

Abanyamategeko ba Karasira, Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien, bo bagaragaje ko Karasira adakwiye guhamwa n’ibi byaha kandi ko bizeye ubutabera.

Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.

Yakunze kugaragaza ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’ihungabana ‘depression’ akaba aribyo byatumaga atangaza ibiganiro agamije kwivura agahinda gakabije yari afite.

Ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.

Karasira we yavuze ko yari asanzwe atunze amafaranga menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.

Kuba akatiwe imyaka itanu kandi yari amaze mo imyaka isaga ine bivuze ko asigaje gufungwa igihe gito kuko itegeko riteganya ko igihano umuntu yahawe kibarwa uhereye igihe yafungiwe.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.