Home Amakuru Mu Rwanda Kalimpinya Queen yanditse amateka: Aba Nimero 1 mu Gusiganwa mu Modoka mu...

Kalimpinya Queen yanditse amateka: Aba Nimero 1 mu Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda nyuma yo kwegukana Mille Collines Rally 2025!

0

Nyuma y’amezi arindwi n’amasiganwa atanu, u Rwanda rwongeye kubona nimero ya mbere mushya mu mukino wo gusiganwa mu modoka. Ni Kalimpinya Queen.

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yabigezeho ku wa 6 Ukuboza 2025, ubwo we hamwe na Ngabo Olivier bakinana muri Subaru Impreza, begukanaga Rally des Mille Collines yabereye i Rwamagana.

Kalimpinya yagiye gukina iri rushanwa yizeye kwegukana Shampiyona dore ko Giancarlo Davite bari bahanganye, ataryitabiriye.

Gutsinda ni kimwe kuko habaho no gutsinda wemeje abo muhanganye. Ni byo Kalimpinya yakoreye i Rwamagana kuko yashimangiye ko ari we ukwiye Igikombe cya Shampiyona cya 2025 nyuma yo gutsinda isiganwa risoza umwaka.

Mu duce dutandatu twakiniwe mu mihanda ya Munyaga, Musha, Rwamagana, na Cyaruhogo, Kalimpinya Queen wakinanaga na Ngabo Olivier bakoresheje isaha imwe, iminota 53 n’amasegonda 14, barusha iminota 31 n’amasegonda 31 Rutuku Mike wakinanaga na Gasarabwe Alain mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoreje Dusingizimana Salvator wakinanaga na Kubwimana Emmanuel.

Mu modoka esheshatu zakinnye iri rushanwa, ebyiri zari zitwawe na Murengezi Bryan wari kumwe na Mpano Avy-Michel na Hakizimana Jacques wakinanaga na Ish-Kevin ni zo zitasoje isiganwa.

Kalimpinya yegukanye Shampiyona y’Igihugu nyuma y’imyaka itatu atangiye gukina amasiganwa y’imodoka nk’umupilote.

Uyu mukobwa winjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu 2019 nk’umupilote wungirije, ni we mupilote rukumbi wakinnye amasiganwa atanu yabaye muri Shampiyona y’Igihugu ya 2025 yose akayasoza.

Ayo ni ‘1st Sprint Musha Rally- GMT’ yegukanye muri Gicurasi, Rwanda Mountain Gorilla Rally yabayemo uwa cyenda muri Nyakanga, ‘2nd Sprint Nyirangarama Rally’ yabayemo uwa kane muri Nzeri, Huye Rally yabayemo uwa gatatu mu Ukwakira na Rallye des Mille Colline yegukanye.

Mugenzi we bakinana, Ngabo Olivier ni we wasoje umwaka ari we ‘co-pilote’ w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka.

Mu cyiciro cy’abakinisha imodoka zikururira imbere, uwegukanye irushanwa ni Rutabingwa Gratien naho mu bapilote bungirije uwa mbere yabaye Munyaneza Irénée bakinana.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.