Home Amakuru Mu Rwanda Jay Jay Okocha, ni umwe mu bazatanga ikiganiro mu nama yiga ku...

Jay Jay Okocha, ni umwe mu bazatanga ikiganiro mu nama yiga ku ishoramari rya siporo muri Afurika izabera i Kigali.

0

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakiniye amakipe atandukanye arimo na Paris Saint-Germain, Jay Jay Okocha, ni umwe mu bazatanga ikiganiro mu nama yiga ku ishoramari rya siporo muri Afurika izabera i Kigali.

Kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 10 Nzeri 2025, mu Rwanda hazaba hateraniye Inama Nyafurika yiga ku ishoramari rya siporo ari yo ‘SportsBiz Africa Forum 2025’.

Ni inama izitabirwa n’abashoramari muri siporo harimo n’umupira w’amaguru, Umunya-Nigeria, Jay Jay Okocha, akaba ari umwe mu bazaba bayirimo ukazanatanga ikiganiro.

Yifashishije izina rye mu mupira w’amaguru, uyu mukinnyi yashinze ikigo cya JJ Okocha Group West Africa, kirimo amahoteli ndetse kikanakwirakwiza ibinyobwa bitandukanye mu bice bya Afurika y’Iburengerazuba.

Afite ikigo cy’ubucuruzi cya TGBG Global Investment Ltd, akanaba umuyobozi w’ikindi kigo cy’ubwubatsi cya Victorian Property Renovations Ltd. Ibi byose abifatanya no kuba umusesenguzi w’umupira w’amaguru kuri Supersports.

Si inshuro ya mbere uyu mugabo agiye kugera mu Rwanda, dore ko no muri Nyakanga uyu mwaka yahageze mu rwego rwo gusura u Rwanda binyuze mu masezerano y’ubufatanye PSG ifitanye na Leta y’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu 2023 na bwo yari mu Rwanda aho yari mu bitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Okocha w’imyaka 51, yakiniye Paris Saint-Germain hagati ya 1998 na 2002, ayitsinda ibitego 12 mu mikino 84.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.