Ku nshuro ya kane, Israel Mbonyi igitaramo ‘Icyambu’, amaze imyaka itatu akorera muri BK Arena.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be igitaramo ‘Icyambu’ gitegerejwe kuzabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025.
Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi azataramira abakunzi be baririmbana nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ aherutse kumurikira mu Intare Conference Arena.
Kuva mu 2022 Mbonyi yatangiye gukorera ibitaramo muri BK Arena kuri Noheli. Inshuro zose yabikoraga yuzuzaga iyi nyubako itinywa n’abatari bake mu bahanzi bitewe n’uburyo kuyuzuza bisaba imbaraga.
Mu myaka yose Israel Mbonyi amaze akora ibi bitaramo, mu 2024 nibwo yabonye imibare iri hejuru y’abitabiriye igitaramo cye kuko abarenga ibihumbi 10 bari bakoraniye muri BK Arena.
Ubwo aheruka gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yizihizaga imyaka icumi amaze mu muziki yatangiye mu 2014 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘Number one’.
Mu 2017, Israel Mbonyi yamurikiye muri Camp Kigali album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’, mu 2022 yaje kumurikira muri BK Arena album ye ya gatatu yise ‘Icyambu’ ari nabwo yatangije ibi bitaramo.
Mu 2023 Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kane yise ‘Nk’umusirikare’ nayo yamurikiye mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert 2’ cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza.







