Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania [TFF], ryavuze ko ibirego by’amakipe atandukanye asaba ko Mukandayisenga Jeannine “Ka-Boy” ukinira Yanga Princess ahagarikwa muri shampiyona y’abagore, nta shingiro bifite.
Mu minsi ishize, humvikanye amakuru yavuye muri Tanzania, yavugaga ko hari amakipe akina shampiyona y’umupira w’amaguru y’abagore y’icyiciro cya mbere, ysabye ko Ka-Boy wa Yanga Princess yahagarikwa cyangwa agapimwa hakarebwa niba nta misemburo myinshi y’abagabo afite.
Amakipe yavugaga ibi, yavugaga ko abona uyu rutahizamu wa She-Amavubi, arusha imbaraga abakobwa bakinana muri iyi shampiyona. Gusa ibi birego byatewe utwatsi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu.
Iri Shyirahamwe riyobora Ruhago muri Tanzania [TFF], ryatangaje ko nyuma y’ibirego by’amakipe atandukanye yagiye avuga ko hari bamwe mu bakinnyi bakina mu cyiciro cy’abagore bafite imisemburo y’abagabo basanze nta shingiro bifite ndetse ko nta gahunda ihari yo gupima abo bakinnyi muri uyu mwaka w’imikino ndetse abakinnyi bemerewe gukinira amakipe ya bo babarizwamo.

Ibi byari byaje nyuma y’uko ikipe ya Simba Queens itanze ikirego muri TFF kibuga ko Umunyarwandakazi, Mukandayisenga Jeannine ukinira ikipe ya Yanga Princess ashobora kuba afite imisemburo myinshi y’abagabo.
Iki kirego cya Simba, cyatumye n’andi makipe ahaguruka maze ajya gutanga ibirego bivuga ko hari n’andi makipe afite abakinnyi bateye nka Ka-Boy.
Nyuma y’uko TFF ibishyizeho umucyo, ku wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025 ubwo hakinwaga imikino ya ½ cy’irangiza cya Souper Coupe [Ngao ya Jamii], Jeannine yabanje mu kibuga ubwo Yanga Princess akinira, yakinaga na JKT Queens. N’ubwo ikipe ye yasezerewe biciye kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya igitego 1-1, Ka-Boy ni we waro watsindiye ikipe ye igitego kuri penaliti.