Ingabo za Israel zinjiye muri studio za Televiziyo y’abanya-Qatar, Al Jazeera mu gace ka West Bank muri Palestine, zitegeka ko ifunga ibikorwa byayo iminsi 45.
Abasirikare binjiye muri studio bari bambariye urugamba.
Umwe mu basirikare ba Israel yabwiye umuyobozi w’ibiro bya Al Jazeera muri West Bank, Walid al-Omari ko “hari icyemezo cy’urukiko cyategetse ko Al Jazeera ifungwa iminsi 45. Ndabasaba gufata cameras zose mukava muri ibi biro.”
Walid al-Omari yatangaje ko impamvu babategetse gufunga ibikorwa ari uko babashinja kugumura rubanda no gushyigikira iterabwoba.
Jivara Budeiri ukorera Al Jazeera yatangaje ko izi ngabo zakoresheje imyotsi iryana mu maso, ndetse zinafatira cameras zabo, ariko nyuma y’icyo gitero imodoka z’igisirirakare cya Israel zahise ziva muri Ramallah.
Guverinoma ya Israel yahagaritse Al Jazeera gukora iminsi 45 muri Gicurasi 2024 nyuma yo kuyishinja gushyigikira abarwanyi b’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, ariko n’ubu ntiyemerewe gukora.
Urukiko rw’i Tel Aviv rwahamije ko abanyamakuru ba Al Jazeera bagaragaye bakora nk’abunganizi n’abafatanyabikorwa ba Hamas.
Icyo gihe Al Jazeera yahakanye ibyo birego, igaragaza ko ari imwe mu nzira za Israel zo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ngo ihishire ibikorwa binyuranye n’amategeko mpuzamahanga ikorera muri Gaza.