Ingabire Diane, wamenyekanye muri Miss Rwanda 2020 aho yegukanye ikamba rya Miss Congeniality (umukobwa uzi kubana neza n’abandi), yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Coach Ian, umutoza uzwi mu myitozo ngororamubiri.
Ibi birori byabereye ku Murenge wa Kimihurura ku wa 21 Kanama 2025, nyuma y’ukwezi kumwe gusa bakoreye ibirori byo kwambikana impeta byabaye muri Nyakanga 2025.
Ubwo bamwambikaga impeta, Diane na Ian bahise batangaza ko ubukwe bwabo buzaba hagati ya 20–27 Nzeri 2025.
Ingabire Diane yamenyekanye cyane mu 2020 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, anibukirwa ku mushinga yari yaserukanye wo kurwanya inda zitateguwe ku bangavu.
Nyuma y’irushanwa ntiyakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru, ariko yongeye kugaruka mu bikorwa byo kwamamaza, aho yakoreshwaga n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi byifashishije imiterere ye ndetse n’imyambarire ye ikurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu, asezeranye imbere y’amategeko na Coach Ian ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’urukundo rwabo bagiye kurangiza mu bukwe bwiteganyijwe mu kwezi gutaha.