Home Amakuru Mu Mahanga Imyaka 8 nyuma yo gutandukana, Brad Pitt na Angelina Jolie baracyarwana mu...

Imyaka 8 nyuma yo gutandukana, Brad Pitt na Angelina Jolie baracyarwana mu nkiko

0

Umukinnyi wa filime Brad Pitt yongeye gusaba urukiko gutegeka uwahoze ari umugore we Angelina Jolie gutanga kopi za email ze bwite mu rubanza bamazemo igihe kirekire bapfa uruganda rw’inzoga rwabo rwa Château Miraval.

Aba bombi bamaze imyaka mu nkundura biturutse ku ruganda rw’inzoga rwari urwabo bakibana, kuva mu Gashyantare 2022.

Nk’uko byatangajwe na Page Six, Pitt yasabye umucamanza gutegeka Jolie gutanga inyandiko ye yo kuri email yagiranaga n’umucungamari we Terry Bird, abamwamamazaga bo mu Bwongereza Chloe Dalton na Arminka Helic, ndetse n’abandi bajyanama babiri mu by’imari.

Mu nyandiko z’urukiko, Brad Pitt yavuze ko Jolie ubwe yemeye mu nyandiko yatanze mbere ko yagiranaga ibiganiro bya buri munsi na Terry Bird bijyanye n’ibikorwa bye byose by’ubucuruzi n’ubuzima bwe bwa kinyamwuga, harimo n’ibyafatwaga nk’ibibazo by’amategeko.

Gusa Jolie yanze gutanga izo emails nk’uko Pitt yabimusabye.

Mu nyandiko ze, Pitt yavuze ko ibyo Jolie yise “ibiganiro byo gushakisha inama” hagati y’abantu batari abavoka, bidashobora kubarirwa mu mabanga y’amategeko.

Ati“Ibyo Jolie avuga hano ni ibiganiro by’abantu basanzwe batari abavoka. Kuba ibyo biganiro byakurikiye cyangwa byabanjirije inama y’umwavoka ntibivuze ko bitagomba kugaragazwa.”

Pitt yongeye avuga ko Jolie “yatanze email imwe rukumbi ivuga ku masezerano y’ubucuruzi ari mu mutima w’iki kibazo” kandi ko izindi emails zabuze zikubiyemo “amakuru ya Bird asobanura uburyo bwagendeweho mu kugurisha imigabane ya Jolie muri Château Miraval ku kigo cya Stoli” ari nacyo kibazo nyamukuru kiri mu rubanza.

Uretse ibyo, Pitt yasabye urukiko kwanga icyifuzo cya Jolie cyo kumwishyuza 33.000$ (asaga miliyoni 47 Frw), amafaranga Jolie yasabye ngo amufashe kwishyura abamwunganira mu rubanza rwo kurwanya icyifuzo cya Pitt cyo gusaba ko atanga izo emails.

Ku ruhande rwe, Jolie yavuze ko atagomba gutanga izo emails kuko zirimo ibiganiro bye bijyanye n’amategeko n’abandi bantu. Umwunganizi we mu mategeko, Paul Murphy, yavuze ko Pitt “ashaka kwinjira mu mabanga y’ibiganiro hagati ya Jolie n’abavoka be”.

Mu nyandiko Jolie yashyikirije urukiko ku itariki ya 9 Ukwakira, abamwunganira basobanuye impamvu basaba ko Pitt yishyura ayo mafaranga.

Bati“Jolie, binyuze mu bunganizi be, yabisabye Pitt kenshi ngo akuremo icyo kirego. Yamwihanangirije inshuro nyinshi ko naramuka ananiwe kubikora, azasaba urukiko gutegeka Pitt kumwishyurira amafaranga y’abavoka.”

Bakomeza bagira ko “Pitt yanze kubikora, bityo Jolie arasaba urukiko kumutegeka kumwishyurira ayo mafaranga y’abavoka yagombaga gukoresha kubera icyifuzo cya Pitt.”

Pitt aracyarega Jolie kubera imigabane ye muri urwo ruganda rw’inzoga rw’ahitwa Château Miraval, avuga ko Jolie yagurishije imigabane ye ku ishami ry’uruganda rwa Stoli Group atabimusabyeho uburenganzira. Ariko Jolie we avuga ko atagombaga kubisamubira uruhushya.

Mu Ukuboza 2024, nibwo nyuma y’imyaka umunani bahanganye mu nkiko, Angelina Jolie na Brad Pitt, bemeje gutandukana burundu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Icyo gihe Associated Press yatangaje ko abanyamategeko ba Angelina Jolie bemeje ko nyuma y’iki gihe cy’imyaka umunani yose aba bombi bahanganye mu nkiko, bageze aho ibya gatanya yabo bigashyirwaho iherezo nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.