Home Amakuru Mu Rwanda Imanishimwe Djabel, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Police FC

Imanishimwe Djabel, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Police FC

0

Umukinnyi wo mu kibuga hagati, Imanishimwe Djabel, watandukanye na Al-Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Police FC.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, ni bwo Police FC yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Djabel uzayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Manishimwe Djabel yavuye mu Rwanda mu 2023 nyuma yo gutandukana na APR FC, ajya muri Air Force Club mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq, ariko ntiyamarana na yo igihe ajya muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri icyo gihugu.

Nyuma y’Iminsi itatu ya Shampiyona y’u Rwanda, Police FC itozwa na Ben Moussa wahoranye n’uyu mukinnyi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ni yo imaze gutsinda imikino yose, ikaba ifite amanota icyenda ikanayobora urutonde.

Manishimwe wakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yanyuze mu makipe menshi mu Rwanda nka Isonga, Rayon Sports, APR FC na Mukura. Hanze y’u Rwanda yanyuze no muri USM Khenchela yo muri Algeria.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.