Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko ikiyaga gishya kizahuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba, kizaba gifite uburebure bwa kilometero 67, kiri hafi kuzura.
Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Kanama 2025, abinyujije ku rubuga rwa X.
Yagize ati “Vuba aha, haruzura ikiyaga gikubye kabiri Ikiyaga cya Muhazi, ni iminota 20 gusa uvuye i Nyabugogo. Urugomero rwa Nyabugogo rugeze muri kimwe cya kabiri ngo rwuzure, rukazatangira gukora mu buryo bwuzuye mu 2028, rutanga 40 MW.”
Amazi y’iki kiyaga ni yo azifashishwa mu rugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5, rugeze kuri 50%.
Uru rugomero ruri kubakwa na Sosiyete yitwa Sino Hydro Corporation. Ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru ndetse na Kamonyi mu Majyepfo. Uru rugomero ruzuzura rutwaye miliyari 214 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amb. Uwihanganye yasobanuye ko icyo kiyaga kizaba gifite metero-cube miliyoni 800, kikazaba ari ikiyaga cya kane mu bunini mu Rwanda, nyuma ya Kivu, Burera, na Ruhondo bizaba bingana.
Ati “Iki kiyaga gishya kizaba kireshya na kilometero 67, kuva Vunga, gihindure isura ya Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze. Amahirwe ntagira iherezo, kuva ku bwikorezi bwo mu mazi, inyubako n’ibikorwaremezo, imikino yo mu mazi, ndetse n’ibikorwa byo kuhira, byose bizahindura uburyo bw’imigenderanire hagati ya Kigali, Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburengerazuba n’ahandi.”
Yongeyeho amagambo yo mu ndirimbo ya Nel Ngabo, agira ati “u Rwanda rutubana ubuki.” kandi ati “Ibihe byiza bituri imbere.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Umutungo kamere w’Amazi, RWB, bwatangaje ko bwamaze gukora igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’amazi yo mu biyaga bitanu byo mu gihugu birimo n’icya Kivu, hagamijwe kubungabunga amazi yabyo no koroshya urunyurane rw’ibibikorerwamo.
Ibiyaga byakorewe inyigo ku ikubitiro ni Kivu, Burera na Ruhondo, Muhazi na Mugesera, kuko ari byo bikoreshwa mu mirimo itandukanye kurusha ibindi.
RWB ihamya ko ibiyaga byose bizakorerwa inyigo hakerekanwa imirimo igomba kubikorerwaho.
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko ikiyaga cya Kivu kigenewe gukorerwamo ubucukuzi bwa gaz, uburobyi rusange, ubworozi bw’amafi, ubukerarugendo n’inzira z’ubwato.
Muri Muhazi, Burera na Ruhondo na Mugesera hazakorerwa ubworozi bw’amafi, uburobyi rusange, ubukerarugendo, inzira z’ubwato. Gusa Muhazi yihariye ibyo gukwirakwiza amazi meza ku baturage.
Igishushanyo mbonera kigaragaza aho buri gikorwa kigomba gukorerwa ku buryo nta kibangamira ikindi.
Imirimo igaragara ku gishushanyo mbonera ni ikorerwa ku buso bw’amazi y’ikiyaga gusa, ikorerwa hanze y’ikiyaga nko kuhira, gukwirakwiza amazi mu ngo, mu nganda n’ibindi byo ntibigaragaraho.
U Rwanda rusanzwe rufite ibiyaga 40, bibitse amazi angana na metero-cube miliyari 225,1 bingana na 99,96% by’ububiko bw’amazi yose mu gihe ibiyaga bihangano bingana na 0,04%.
