Ikipe ya Patriots Basketball Club ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD).
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi nk’uko bigaragara mu Itangazo ryagenewe Abanyamakuru.
Ni amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka itanu, akubiyemo kuzafasha iyi kipe guteza imbere umukino wa Basketball biciye no mu bakiri bato.
Uretse ibi kandi, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko muri ubu bufatanye harimo ko iyi kipe ikubakirwa Gymnasé.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe nka Patriots BBC ifite izina rinini mu Rwanda.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi Banki abereye Umuyobozi, isanzwe ishora Imari mu bikorera batandukanye harimo n’ibikorwa bya Siporo muri rusange.
Ndamage Clément uyobora Patriots BBC, yavuze ko bishimiye ubu bufatanye kandi bizeye buzafasha iyi kipe kongera gusubira mu irushanwa nka Basketball Africa League (BAL).
Iyi kipe ikunzwe na benshi mu mukino wa Basketball mu Rwanda, iheruka muri BAL mu 2021 ubwo yacaga agahigo ko kugera muri 1/2.