Ku wa Kane, tariki 5 Nzeri 2024, ikipe ya Kigali A yegukanye irushanwa rya Bayern Youth Cup ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi barindwi bayo batsindira guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage.
Ni irushanwa ryatangiriye hiryo no hino mu gihugu, aho irerero rya Bayern Munich ryatoranyije abana ijana barusha abandi bagombaga guhatanira mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali hakaboneka abegukana igikombe ndetse hakanatangazwa abakinnyi 10 beza kurusha abandi bazahagarira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich kizabera mu Budage mu Ukwakira 2024.
Ibi ninako byagenze maze aba bana ijana bagabanywa mu makipe icumi aho buri imwe yari igizwe n’abakinnyi barindwi maze bahatana guhera mu matsinda mu mukino wamaraga iminota 15 kugeza ku mukino wa nyuma.
Nyuma gukina imikino y’amatsinda muri 1/2 ikipe yari ifite izina rya Kigali A yasezereye Rubavu iyitsinze igitego 1-0 naho Huye isezerera Nyarugenge iyitsinze ibitego 2-2 maze zihurira ku mukino wa nyuma wegukanywe na Kigali A itsinze Huye penaliti 4-3 nyuma yo kurangiza iminota 20 yakinwe kuri uyu mukino banganya 0-0 yegukana igikombe cyari cyateguwe.
Amakipe yari yatsindiwe muri 1/2 yahataniye umwanya wa gatatu wegukanwa na Rubavu itsinze Nyarugenge ibitego 2-1.
Iyi mikino yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard wabwiye abana ko abataratoranyijwe mu 10 bazajya mu Budage badakwiriye gucika intege ahubwo ari imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Yunganiwe na Visi Perezida ushinzwe tekinike muri FERWAFA, Richard Mugisha wavuze ko bidakwiriye kubaca intege kuko hari abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bari kwitwara neza mu makipe atandukanye arimo n’ikipe y’Igihugu maze abasaba gukomerezaho.
Nyuma y’iri rushanwa nkuko byari biteganyijwe ryasojwe no gutangaza abakinnyi icumi (10) baturutse mu ijana beza bavuye mu gihugu hose aribo bazahagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich bazahuriramo nabo mu bihugu nka Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amarika, Mexico n’ibindi bitandukanye.
Abatoranyijwe kandi bongeweho abandi batanu bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza, bashobora gusimbura abagira impamvu zatuma batitabira.
Amazina n’amakipe, abakinnyi 10 beza bazajya mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage bari baherereyemo:
Ngomayikizungu Amani (Rubavu), Ishimwe Fred (Kigali A), Nsengiyumva Alpha ( Kigali A), Ishimwe Pierre Alonso (Nyarugenge), Nshimiyimana Obed (Kigali A), Cyuzuzo Isiaka (Kigali A), Ishimwe Elie(Kigali A), Niyongabo Patrick (Kigali A), Niyonzima Muhudi (Kigali A), Ishimwe Djibril ( Rubavu).
Batanu bashobora gusimbura mu icumi batoranyijwe bibaye ngombwa:
Tuyishime Kennedy, Imananibishaka Aimé Prince, Kwizera Bosco, Ganza Tabu, Iragena Josué.
Abana bose bari bemerewe gutoranywa muri iki gikorwa bari abavutse hagati y’umwaka wa 2008 na 2009, aho nibura umukuru yagombaga kuba afite imyaka 16 y’amavuko ibintu Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe tekinike, Mugisha Richard yavuze ko kuri iyi nshuro byitondewe ntihabemo uburiganya mu myaka nkuko byagenze mu gihe cyashize.