Home Amafoto Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali mu irushanwa yateguye yise...

Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali mu irushanwa yateguye yise Inkera y’Abahizi.

0

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yanganyirije na AS Kigali igitego 1-1 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wa kabiri wayo mu irushanwa yateguye yise Inkera y’Abahizi, ariko umukino uza kurangira APR FC itsinzwe ku mapenaliti 4 kuri 5 ya AS Kigali.

Wari umukino wa kabiri kuri APR FC, mu iri rushanwa aho yawutangiranye abakinnyi biganjemo abo mu ikipe ya kabiri, bose basimbuwe mu ntangiriro z’igice cya kabiri uretse umunyezamu Ruhamyankiko Yvan. Mu gice cya mbere AS Kigali yagaragaje umukino mwiza bituma inabona igitego cya mbere ku munota wa karindwi gitsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti ariko nacyo cyarangije igice cya mbere ari igitego 1-0.

Ikipe ya mbere ya APR FC yagiyemo irimo abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga yagaragaje itandukaniro rikomeye mu mikinire ndetse binatuma ku munota wa 60 ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mamadou Sy arambuye umunyezamu Niyonkuru Pascal, iminota 90 inarangira amakipe yombi anganya 1-1.

Amategeko avuga ko hagomba kuboneka ikipe itsinda ari naryo ryahise rikurikizwa maze Fitina Omborenga, Ruboneka Jean Bosco, Nshimiyimana Yunusu, na Djibril Ouattara barazinjiza ku ruhande rwa APR FC mu gihe Niyigena Clement yayihushije, naho Dusingizimama Gilbert ,Rucogoza Eliasa, Ntirushwa Aime, Iyabivuze Osee, Rudasingwa Prince bateye iza AS Kigali barazitsinda zose, bahesha iyi kipe intsinzi ya penaliti 5-4.

Amakipe yose azagaruka mu kibuga ku wa Kane w’iki cyumweru aho saa kumi AS Kigali izakina na AZAM FC mu gihe saa moya APR FC izakina na Police FC.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748