Ikarita iriho imikono ya Michael Jordan na Kobe Bryant babaye ibyamamare mu mukino wa Basketball ku Isi, by’umwihariko muri NBA, yagurishijwe miliyoni 12,9$ ica agahigo ko kuba ikarita ya mbere ihenze ku Isi.
Ku Cyumweru, tariki ya 24 kanama 2025, ni bwo iyi karita yiswe ‘2007-08 Upper Deck Exquisite Collection Dual Logoman Autographs Jordan & Bryant card’ yashyizwe kuri cyamunara n’ikigo cya Heritage Auctions cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwari umaranye iyi karita imyaka myinshi yayishyize ku isoko ashakamo atari munsi ya miliyoni 6$. Abagera kuri 82 bahataniye kwegukana iyi karita ariko uwagerageje gukuba kabiri igiciro cyari cyashyizweho ni we wayegukanye atanze miliyoni 12,9$.
Iyi yahise ica agahigo kari gafitwe n’ikarita izwi nka ‘1952 Topps Mickey Mantle card’, yagurishijwe miliyoni 12,6$ muri Kanama 2022.
Ikarita ihuriweho na Jordan na Bryant ni kimwe mu bikoresho by’aba-sportifs byahenze mu mateka nyuma y’umwambaro w’umunyabigwi muri Baseball, Babe Ruth, wagurishijwe miliyoni 24,12$ muri Kanama 2024.
Jordan afatwa nk’umukinnyi ukomeye mu mateka ya NBA, aho yegukanye iyi shampiyona iyoboye izindi ku Isi inshuro esheshatu. Ibi yabikoze akinira Chicago Bulls hagati yo mu 1991 ni mu 1998.
Kobe Bryant witabye Imana mu 2020 azize impanuka y’indege na we yakoze amateka muri NBA ubwo yakiniraga LA Lakers hagati yo mu 1996 no mu 2016.