Home Amakuru Mu Mahanga Igice cya kane cya filime ‘Bad Boys: Ride or Die’ kigiye kwerekanwa...

Igice cya kane cya filime ‘Bad Boys: Ride or Die’ kigiye kwerekanwa i Kigali

0

Igice cya kane cya filime ‘Bad Boys: Ride or Die’ cyasohotse ku wa 5 Kamena 2024, kigiye kwerekanwa i Kigali muri Canal Olympia iri mu hantu herekanirwa filime nshya zikijya hanze.

Byitezwe ko ku wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024 aribwo kuri Canal Olympia bazerekana iyi filime iri mu zitegerejwe bikomeye ku Isi.

Iyi filime yatwaye arenga miliyoni 100 z’Amadorali ya Amerika, Will Smith yayihuriyemo na Martin Lawrence, icyakora ntiyasohokera igihe kubera ko Willy Smith yari yakomanyirijwe n’ibigo bitunganya iyi filime kubera urushyi yakubise Chris Rock mu bihembo bya Oscars.

Igice cya kane cy’iyi filimi cyatunganyijwe na Sony mu gihe cyayobowe na Adil El Arbi na Bilall Fallah ari nabo bayoboye ibice byabanje.

Bad Boys yakunzwe na benshi ubwo igice cya mbere cyasohokaga mu 1995. Cyinjije miliyoni 141$. Icya kabiri cyagiye hanze mu 2003 cyinjije miliyoni 273$, igice cya gatatu cyo cyasohotse mu 2020.

Abakunzi bayo bari bafite impungenge ku gusohoka kw’iyi filime nyuma y’uko mu 2022 sosiyete zitunganya filime muri Amerika zirimo Sony na Netflix zahagaritse imishinga zari zifitanye na Will Smith kubera urushyi yakubise Chris Rock.

Igice cya kane cya filime ‘Bad Boys: Ride or Die’ cyasohotse ku wa 5 Kamena 2024

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748