Home Amafoto Icyamamare muri cinema ya Hollywood,Michael Bay yijeje kugira icyamamare ku isi umwana...

Icyamamare muri cinema ya Hollywood,Michael Bay yijeje kugira icyamamare ku isi umwana w’ingagi yise ubwo aheruka mu Rwanda

0

Michael Bay uri mu bakomeye ku Isi mu bijyanye no kuyobora filime, akaba yaragize uruhare mu zirimo Bad Boys I na II, The Rock n’izindi nyinshi, yijeje kumenyekanisha umwana w’ingagi yise izina mu minsi ishize.

Mu minsi ishize, Michael Bay abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko mu gihe yamaze mu Rwanda yari afite camera ye yo mu bwoko bwa ‘Nikon Z’ yifashishije mu gufata amashusho arimo n’ay’umwana w’ingagi yise.

Mu butumwa bwe, Michael Bay yijeje abamukurikira ko mu gihe kiri imbere azifashisha amashusho y’umwana w’ingagi yise akamugira icyamamare muri sinema y’Isi.

Ati “Umunsi umwe rero izaba Silverback izaba ifite izina ry’akabyiniriro rya ‘Mason The Rock’[…] ngiye kuzatuma uwo mwana w’ingagi aba icyamamare mu buryo buhambaye[…] simvuga kuba icyamamare nka bimwe bya King Kong kuko yo itari iya nyayo. Iyi camera nari nyifatiye nko muri santimetero 60 hafi y’umukuru w’umuryango w’umwana nise ‘Umurage’ nahafatiye amashusho meza ya filimi tugiye gutunganya.”

Uyu mugabo uherutse kwita umwana w’ingagi, ubusanzwe yitwa Michael Benjamin Bay akaba afite imyaka 60 y’amavuko.

Azwi cyane mu bijyanye no kuyobora filime zirimo Bad Boys yasohotse mu 1995 ndetse n’igice cya kabiri cyayo cyasohotse mu 2003, yayoboye kandi The Rock yagiye hanze mu 1996, Armageddon yasohotse mu 1998, 13 Hours: The Secret Soldiers of Benghazi yasohotse mu 2016, ibice bitanu bibanza bya Transformers, 6 Underground yasohotse mu 2019 na Ambulance yasohotse mu 2022.

Filime yayoboye muri rusange zinjije arenga arenga miliyari 6.6$ bimushyira ku mwanya wa gatanu w’abayobora filime zicuruza cyane ku Isi.

Uyu mugabo wavukiye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bashinze inzu itunganya filime yitwa ‘The Institute’ ndetse akaba n’umwe muri ba banyamigabane ba Platinum Dunes yashinze mu 2001.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.