U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo BILT LLC cy’Icyamamare mu rwenya Steve Harvey yo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Gihugu.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2014, ni bwo ayo masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare na Steve Harvey, azibanda ku ngeri zitandukanye zijyanye no kongerera ubumenyi abari mu ruganda rwa filimi, itangazamakuru, uburezi n’ibindi.
Mu myaka ya 1980 ni bwo Harvey yinjiye mu gukora urwenya.
Uyu mugabo wari umaze kugira izina rikomeye yaje guhabwa kuyobora ikiganiro ‘Show time at the Apollo’, nyuma atangiza ikindi yise ‘The Steve Harvey show’ cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Little Big Shots, Little Big Shots Forever Young na Steve Harvey’s Funderdome.
Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa Judge Steve Harvey.
Steve Harvey amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu mukino mpuzamahanga wo gusiganwa ku modoka, FIA Awards 2024 byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.