Cyurimpundu Celine, usanzwe umenyerewe mu myidagaduro mu Rwanda, akaba umwe mubantu bamenyekanye cyane kubea gushakira amasoko ibyamamare bitandukanye ni umwe mubari n’abategarugori bari kwiyamamaza ku mwanya w’abadepite mucyiciro cyahariwe abagore mu Ntara y’amajyepfo.
Cyurimpundu Celine, nimero 59 uhagarariye abagore 30/100 bazatorwamo abajya guhagararira abandi munteko inshinga amategeko y’u Rwanda arasaba abanyarwanda kumushyigikira.
Celine, uzwi cyane mugushakira amasoko ibyamamare, yagiye akora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage harimo guhuza abahinzi n’ibigo by’ubucuriri bituma babona telephone ngendanwa zo kwifashisha, imodoka zibafasha gutwara umusaruro, matela nibindi bikoresho byibanze bitandukanye.
Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare, Cyurimpundu Celine yavuzeko umwihariko we ari uko yatangiye ubuvugizi mbere Yuko atangira kwiyamamariza umwanya w”ubu Depite.
Celine yagize ati “Ibikorwa byanjye byagiriye umumaro abaturage bingeri zose harimo abahinzi,aborozi,abajyanama bubuzima,ibyamamare n’abana n’ubumuga”
Celine ahamyako Yatangiye gukora ubuvugizi kuva akiri muto bityo asaba abanyarwanda kumugirira icyizere bakamutora.