Home Amakuru Mu Rwanda Ibyo utigeze umenya kuri Miss Rwanda 2020—Naomie asobanura urugendo rutoroshye rw’inyuma y’amashusho...

Ibyo utigeze umenya kuri Miss Rwanda 2020—Naomie asobanura urugendo rutoroshye rw’inyuma y’amashusho meza ya banyampinga

0

Nishimwe Naomie wabaye Nyaminga w’u Rwanda wa 2020, yasobanuye ubuzima yabayemo nyuma yo kwambikwa ikamba, agaragaza ko iby’ubwiza n’ubwamamare abantu babona bidahura n’ukuri k’ubuzima bwa buri munsi.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na The New Times, aho yasobanuraga ko ubuzima bwa ‘Miss Rwanda’, bushobora kugaragara nk’aho ari bwiza kandi butanga amahirwe, ariko inyuma yabwo harimo ibintu byinshi biruhije birimo bitagaragarira amaso.

Ati “Nubwo rubanda rukunze kubona ubwiza n’amahirwe yo kuba ‘Miss Rwanda, ukuri kw’ibibera mu kibuga bishobora kugorana cyane.”

Yasobanuye ko benshi bafata ririya kamba nkaho rizana ubuzima bwiza butarimo ibibazo, ariko igihe yarimaranye cyamwigishije ko kubera inshingano yarafite byamusabaga kwihangana gukomeye.

Yakomoje ku gitutu Nyaminga ashyirwaho kandi aba akiri muto ahawe inshingano zikomeye zo guhagararira abandi.

Ati “Rimwe na rimwe kumenyekana bishobora kuba byiza kandi rimwe na rimwe bishobora kuba bibi.”

Yongeraho ko kuba Nyaminga bihatira umuntu kuba intungane nubwo yaba ahanganye n’ibibazo bye bwite.

Miss Naomie yavuze uburyo yakiraga ubutumwa bw’abantu bamubazaga niba ajya ababara bavuga ko bifuza ubuzima bwe, batazi ibihe bikomeye yanyuragamo yambaye iri kamba.

Avuga ko nubwo ikamba ari ikintu cy’agaciro, uyifite akomeza kuba umuntu ufite amarangamutima ndetse uhura n’ibigeragezo.

Muri iki kiganiro, yanagarutse ku bice by’ubuzima bwe bwite biri mu gitabo aherutse gushyira hanze yise ‘More than a crown’, birimo ubuzima bw’urugo rwe n’umugabo we Michael Tesfay n’uburyo yagannye muganga w’ubuzima bwo mu mutwe ibizwi nka ‘Therapy’.

Yavuze ko gutinyuka kuvuga ku byerekeye ubuzima bwe bwite ari uburyo bwo gufasha abandi kumva ko batari bonyine mu byo banyuramo.

Ahishura ko we n’umugabo we batangiye kuganirizwa na muganga ‘Therapy’ batarashyingirwa, kandi ko bakomeje kuyigana na nyuma yo kubana, kuko bibafasha kumvikana.

Yongeyeho ko mu Rwanda hakiri imyumvire yo gufata ubu bujyanama nk’ikintu kidasanzwe, ari yo mpamvu yiyemeje kubivuga kugira ngo n’abandi babibone nk’ikintu gifasha, bitari ukugira intege nke.

Ati “Singombwa kugera aho mugirana amakimbirane akomeye. Niyo mubashakanye hari ushaka kwikorana ‘Therapy’ uramureka akayikora, kugeza igihe azabasha kubohoka mukaba mwabiganiraho.”

Miss Naomie yavuze ko yifuza kwigisha abantu ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no gukomeza kubafasha agendeye ku buzima bwite yanyuzemo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.