Home Amakuru Mu Mahanga Ibitego bya Dani Carvajal na Vinícius byafashije Real Madrid kwegukana Igikombe cya...

Ibitego bya Dani Carvajal na Vinícius byafashije Real Madrid kwegukana Igikombe cya 15 cya UEFA

0

Ibitego bya Dani Carvajal na Vinícius Júnior byafashije Real Madrid kwegukana Igikombe cya 15 cya UEFA Champions League itsinze Borussia Dortmund 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley mu Bwongereza ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena.

Umunyamerika Lenny Kravitz yaririmbye mu birori bibanziriza uyu mukino mu gihe igikombe cyinjiye muri stade giteruwe na Zinedine Zidane ndetse na Karl-Heinz Riedle bakiniye amakipe yombi mu myaka yashize.

Borussia Dortmund ni yo yihariye igice cya mbere yabonyemo uburyo umunani, burimo butatu bugana mu izamu, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Bumwe muri bwo ni aho Karim Adeyemi yisanze imbere y’izamu wenyine, amaze gucenga Umunyezamu Thibaut Courtois, ariko Dani Carvajal na Antonio Rüdiger bakiza izamu.

Nyuma y’iminota ibiri, Niclas Füllkrug yateye igiti cy’izamu amaze kunyura mu rihumye ba myugariro ba Real Madrid, ariko umupira uvamo.

Dortmund yungukiraga ku kuba hagati ha Real Madrid hatahuzaga neza, yabonye kandi uburyo bw’ishoti ryatewe na Adeyemi, Courtois abyitwaramo neza. Uyu munyezamu yakuyemo kandi umupira wa Marcel Sabitzer mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Mu minota 45 ya nyuma, Real Madrid yahinduye umukino ndetse itangira kubona uburyo bugana ku izamu mu gihe igice cya mbere cyarangiye itazi uko risa.

Hashize iminota itatu gusa amakipe yombi avuye kuruhuka, Vinícius Júnior yakerewe ikosa, rihanwa na Toni Kroos wateye umupira mwiza, Umunyezamu Kobel awushyira muri koruneri yavuyemo amahirwe ya Dani Carvajal wawushyize ku mutwe, ariko umupira uca hejuru gato.

Dormund yanyuzagamo igasatira, yashoboraga kubona igitego ku mupira watewe na Füllkrug n’umutwe ku munota wa 63, ariko Courtois araryama awukubita ibipfunsi uvamo.

Byasabye gutegereza umunota wa 73, Real Madrid ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dani Carvajal n’umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Toni Kroos.

Nyuma y’iminota 10, iyi kipe yo muri Espagne yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Vinícius Júnior ku mupira wavuye kuri Toni Kroos nyuma yo gutakazwa n’abakinnyi ba Dortmund.

Byashoboraga kuba ibindi mu minota itatu ya nyuma ubwo Niclas Füllkrug yatsindaga n’umutwe ku munota wa 87, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Iminota 90 n’itanu y’inyongera, yose yarangiye Real Madrid yatsinze ibitego 2-0, yegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 15, kikaba icya gatandatu mu myaka 11.

Marco Reus wasimbuye Karim Adeyemi ku munota wa 71 na Toni Kroos wasimbuwe na Luka Modric ku munota wa 85, bombi bakinnye umukino wa nyuma mu makipe yabo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748