Sosiyete ya Google yamaze kumurika ku mugaragaro telefoni zayo zo mu cyiciro cya Pixel 10 kigizwe na Pixel 10, Pixel 10 Pro, Pixel 10 Pro XL, na Pixel 10 Pro Fold.
Izi telefoni zimaze imyaka icyenda zongererwa ubushobozi buri mwaka zazanye udushya twinshi dushobora gutuma abantu bahindura imyumvire kuri zo.
Kimwe mu bintu bishya ni uburyo bukoresha rukuruzi bwa Pixelsnap, bwubakanywe n’izi telefoni ku buryo zishobora kongererwa umuriro hifashishijwe ‘wireless chargers’ byumwihariko iya Qi2, aho Pixel 10, 10 Pro, na 10 Pro Fold zishobora kwinjiza umuriro wa 15W, mu gihe 10 Pro XL yinjiza uwa 25W.
Ikindi kintu kidasanzwe ni uko Pixel 10 isanzwe, ubu ifite camera ya gatatu inyuma ya telephoto, ituma ushobora gukurura [zoom] amashusho y’ibiri kure, inshuro eshanu kandi akagumana umwimerere wayo.
Gusa ariko ugereranyije na Pixel 9, izindi camera ebyiri z’inyuma kuri Pixel 10 zagabanyirijwe ubushobozi.
Pixel 10 Pro Fold ifite icyemezo cy’ibipimo bya ‘IP68’ bigaragaza ubushobozi bwayo bwo kutinjirwa cyangwa kwangizwa n’amazi cyangwa umukungugu [water-resistance and dust-resistance].
Google yanashyize muri izi telefoni uburyo bwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano nka Magic Cue butanga amakuru y’ingirakamaro ajyanye n’ibyo ukunda kureba, n’ubundi bwa Camera Coach butanga inama z’uko ushobora kunoza imifatire y’amafoto.