Home Amakuru Mu Rwanda GICUMBI : UMUGORE YAKUBISE ISHOKA UMUGABO WE NYUMA Y’ICYUMWERU KIMWE BAKOZE UBUKWE...

GICUMBI : UMUGORE YAKUBISE ISHOKA UMUGABO WE NYUMA Y’ICYUMWERU KIMWE BAKOZE UBUKWE AMUZIZA GUSHAKA KUGURISHA IMPANO BAHAWE

0
(Gamuchirai Masiyiwa/Global Press Journal)
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umugore witwa Bantegeye Yvonne wo mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, yakubise ishoka umugabo we witwa Selemani nyuma y’icyumweru kimwe bakoze ubukwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kigogo mu Karere ka Gicumbi.

Abaturage bavuga ko kugira ngo uyu mugore akubite umugabo we ishoka byaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereje y’impano bahawe mu bukwe.

Umwe yabwiye Radio/TV1 ati “ Uwo mugabo basezeranye ku cyumweru , yabajije umugore ku byo bari babahaye mu bukwe , ko turimo akadeni twafashe mu gutegura ubukwe , ngo nta kuntu twagurisha nk’ibyo badutwerereyemo, tukaba twava mu ideni ?Umugore ati ibintu biraha byose ni ibyange. Birangira amukubise ishoka.”

Undi nawe ati “ Urebye ahanini ikintu kibitera , usanga umugore ashaka kwikubira umutungo, ashaka kuyigiramo uruhare runini kurusha uwo bashakanye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankeke, Uwera Jana, yahamije aya makuru avuga ko uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “ Iki kibazo twarakimenye, uwakubiswe yashyikirijwe kwa muganga,dufite ikizere ko azakira. Naho uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba.”

Uyu wakubiswe ishoka amakuru avuga ko arwariye ku Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu Murenge wa Nyankenke,habarurwa imiryango igera kuri 46 ibanye mu makimbirane.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.