Home Amakuru Mu Rwanda FERWAFA yahagaritse abasifuzi batatu barimo Ishimwe Claude “Cucuri” kubera amakosa bakoze mu...

FERWAFA yahagaritse abasifuzi batatu barimo Ishimwe Claude “Cucuri” kubera amakosa bakoze mu mikino iheruka

0

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse abasifuzi batatu aribo Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel kubera amakosa bakoze mu mikino baheruka gusifura.

Umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude “Cucuri” yahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura kubera amakosa yakoze ku mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0.

FERWAFA yatangaje ko uyu musifuzi yakoze ikosa ryo kudatanga ikarita y’umuhondo kuri Niyigena Clement, wari wabonye indi.

Uyu musifuzi akunze kwikomwa by’umwihariko n’abakunzi ba Rayon Sports ko yaba ahengamira ku ikipe imwe mu gihe asifura.

FERWAFA yahagaritse kandi Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere wungirije we yahagaritswe ukwezi kubera kwanga igitego cya Mukura cyo ku munota 86, aho yavuze ko habayemo kurarira kandi atari byo.

Undi musifuzi wahagaritswe ni Habumugisha Emmanuel wasifuye umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona, wahuje Rayon Sports na Gasogi United ku wa 5 Ukwakira 2025.

Uyu mugabo yahagaritswe ukwezi kubera kwanga igitego cya Gasogi cyo ku munota wa 89 avuga ko habayemo kurarira kandi atariko bimeze.

FERWAFA yatangaje ko iri kuvugurura amategeko y’imisifurire yo mu 2019 isanzwe ikoresha bityo akagendana n’igihe.

Yavuze ko kandi izakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongerera abasifuzi ubushobozi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.

FERWAFA yibukije ko ibyavuye mu mukino bidahinduka nkuko biteganywa n’amategeko agenga shampiyona y’u Rwanda .

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.