Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwageneye Ikipe ya Rayon Sports WFC miliyoni 5 Frw, buyishimira ko yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya CECAFA iri kubera muri Kenya.
Rayon Sports WFC yabigezeho ku wa Gatandatu nyuma yo gusezerera Kampala Queens yo muri Uganda, iyitsinze penaliti 4-3, mu gihe amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu minota 120 yakinwe.
Abanyarwanda batandukanye bagaragaje ko bishimiye intsinzi y’iyi kipe yakoze amateka yo kuba iya mbere yo mu Rwanda igeze muri icyo cyiciro mu bagore.
Ni muri urwo rwego Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahaye Rayon Sports WFC ishimwe rya miliyoni 5 Frw.
Gusa hari n’amakuru avuga ko aya mafaranga yavuye ku mufuka w’abayobozi ba FERWAFA aho miliyoni 2,5 Frw yatanzwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, andi asigaye agatangwa n’abo bayoborana.
Umwe mu bo muri Rayon Sports WFC, yabwiye IGIHE ko Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore muri FERWAFA, Nitika Gicanda, bari kumwe muri Kenya, yababwiye ko “EXCOM ya FERWAFA yavuze ko nibatwara igikombe bazatangwa arenga ariya.”
Aka gahimbazamusyi kaje gasanga ako Rayon Sports yari yemerewe n’ubuyobozi bwayo bukuriwe na Twagirayezu Thaddée.
Ku wa Gatandatu, Twagirayezu yari yabwiye iyi kipe ko hari miliyoni 3 Frw izahabwa kubera kugera muri ½ ndetse hari n’andi arenga ayo izabona niramuka igeze ku mukino wa nyuma.
Mbere yo kujya muri Kenya, na bwo FERWAFA yari yageneye Rayon Sports milyoni 10 Frw yo kuyifasha mu myiteguro.
Ku wa Kabiri, hasozwa iri rushanwa rizamara iminsi 10, Rayon Sports izahura na JKT Queens yo muri Tanzania, ku mukino wa nyuma uzatanga ikipe izahagararira akarere ka CECAFA muri CAF Champions League y’Abagore.
Iyi kipe yo muri Tanzania yakomeje nyuma yo gusezerera Kenya Police Bullets iyitsinze penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 yakinwe.
