Home Amakuru Mu Rwanda FERWAFA: Shema Ngoga Fabrice yahamijeko natorwa umushahara wa $200,000 agomba kujya ahembwa...

FERWAFA: Shema Ngoga Fabrice yahamijeko natorwa umushahara wa $200,000 agomba kujya ahembwa azajya awutanga wose mu kuzamura impano z’abato

0

Shema Ngoga Fabrice wiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yemeje ko nta mushahara azafata, ahubwo ibihumbi 200$ yari kuzahembwa mu myaka ine, aziyongera ku yo kuzamura impano z’abato.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiriye na Kakoza Nkuliza Charles [KNC] na Angelbert Mutabaruka kuri Radio/TV1, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025.

KNC yabwiye Shema ko Perezida wa FERWAFA aba ari umwe mu bahembwa neza mu Rwanda, ariko babiziranyeho ko atari amafaranga yaba amuraje ishinga, gusa amubaza ko niba atari mu byatumye ajya kwiyamamaza.

Shema yamusubije ko ayo mafaranga azagenerwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), atayakeneye cyane ahubwo azajyanwa mu bindi.

Ati “Reka mbatungure, CAF itanga ibihumbi 50$ ku mwaka. Ninyobora imyaka ine bizaba ari ibihumbi 200$. Ayo mafaranga yose uko muyabara, ntanze uburenganzira ku bashinzwe imari muri FERWAFA, nubwo ntarageramo bazajye bayafata bayajyane mu iterambere ry’abato. Nta faranga na rimwe nshaka.”

“Sindayabona sinzi niba anahari, ariko naramuka aje bazayongere ku ngengo y’imari y’iterambere ry’umupira w’amaguru.”

Shema Fabrice n’itsinda bafatanyije kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, bashyize imbere intego zirimo kongera amafaranga agenerwa ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi birimo guhemba neza amakipe, abakinnyi, abasifuzi n’abandi bagira uruhare mu gutuma umupira w’amaguru mu Rwanda ugira agaciro.

Shema Ngoga Fabrice wiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.