Umuhanzi w’umunyarwanda uri mubagezweho Eyo Fabulous yashyize hanze indirimbo nshya yise”Toujours” yakoze biturutse kurukundo yeretswe n’aba Latino bakunze umuziki we.
Eyo Fabulous ni umuhanzi w’umuhanga wumvako yifitemo impano yo kuririmba, uyu musore atuye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Québec muri village ya Victoriaville.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Eyo Fabulous yahamijeko iyi ndirimbo yayikoze kubera ubutumwa bwinshi bumugaragariza urukundo yeretswe n’abakoresha ururimi rw’aba latino byumwihariko abavugako iki esipanyoro.
Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze nshaka gufatisha umubare munini w’abalatino, beat irimunjyana ya reggaeton, ubusanzwe nkora afrobeat nashakaga kwagura imbibi”
Uyu muhanzi yakomeje agira ati “Urebye kuri IG yanjye no kuri youtube nabonaga ibitekerezo by’abafana banjye bankurikira, abanshyigikira ukabonako ari aba Espagnol ndavuga nti reka aba bantu nabo mbakorere ibyo biyumvamo cyane ari nayo mpamvu mu mshusho yiyi ndirimbo nakoreshejemo umukobwa w’umu latino witwa Mariana Chavarría “
REBA AMASHUSHO
Fabulous ahamyako ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yishimiye uburyo abakunzi b’umuziki we bayakiriye bitewe n’ibitekerezo byo kumushimira bagiye bamuha, arasaba abakunzi b’umuziki gukomeza kumushyigikira abizeza ko ibyiza biri imbere.