Itsinda ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda rizwi nka Tuff Gangs. Ni ryo tsinda ryashinze ibirindiro by’umwihariko riririmba iyi njyana. Ryari rigizwe n’abarimo Jay Polly witabye Imana, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman, aba basore bakanyujijeho barakundwa bidasanzwe kuburyo umuntu wese yiyumvagamo ko arenze yiyitaga umutafu.
Iri tsinda ryatangiye kumenyekana cyane mu mwaka 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe ‘Kwicuma’ nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe.
P Fla wari mu bari abaraperi[4] ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko wakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango. Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama mu mwaka 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise “Imperial Mind State”, yaje guhinduka “Imperial Mafia Land” aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye.
Mu mwaka 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya. Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise ‘Wiyita Iki?’ batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa. Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy.
Green P, umwe mu baraperi batangije itsinda rya Tuff Gangs, bakimara kubona ko Tuff Gangz isenyutse, Bull Dogg na Fireman bahise bashinga irinditsinda bise Stone Church nyuma y’ubwumvikane buke bwagiye bugaragara hagati yabo na Jay Polly wari n’inshuti magara ye,iritsinda naryo ntiryamaze kabiri ryaje gusenyuka.
Nyuma y’ibi byose Tuff Gangz yasabaga n’itanga icyizere mu muziki Nyarwanda yarasenyutse burundu nubwo inshuro nyinshi bamwe mubayibayemo bagiye bumvikana ko bagiye kongera kwihuza ariko bisa nibyanze burundu.
Ese mu Rwanda tuzongera tubone itsinda nka Tuff Gangs? abenshi bari bariyise aba tuff! Ni iyihe ndirimbo wakunze cyane ya Tuff Gangz?