Home Amakuru Mu Rwanda Eleement arahamyako yahimbye ikirungo gishya kizajya gishyirwa mu muziki Nyarwanda

Eleement arahamyako yahimbye ikirungo gishya kizajya gishyirwa mu muziki Nyarwanda

0

Fred Mugisha Robinson wamamaye nka Eleement muri muzika nyarwanda yasobanuye inkomoko y’icyitwa “Afrogako”, avuga ko ari imicurangire mishya cyangwa ikirungo ashaka kongera mu muziki ukorerwa mu Rwanda ukagira umwihariko.

Ubwo Element yamurikaga integuza za Afrogako hari hashize amezi atatu studio ya Country Records imuritse indirimbo ya mbere yiswe “Abahungu” .

Iyo njyana Country Records yemeje ko ariyo Afrogako ndetse ari igitekerezo bwite cya nyiri iyi studio (Noopja) aho kuba icya Element nk’umwana bareze bakamukuza muri muzika.

Element na we uvuga ko ari we wazanye igitekerezo cy’iyi Afrogako , mu kiganiro yagiranye na 1:55AM Media, yasobanuye aho inkomoko yayo gusa akemeza ko yafatanyije na Noopja kwandika ijambo “Afrogako”.

Ati “Navuze Afrogako mu 2020 kuko ni igitekerezo nagize nkiri ku ishuri bitewe n’uko nabyinaga imbyino za Kinyarwanda.”

“Nkiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane natangiye gukunda ibintu bya Kinyarwanda gusa mu mutwe wanjye natangiye kugira ikintu cyo gushaka guhuza gakondo n’ibyo tubyina, mbihuza n’imicurangire igezweho kuburyo byaguka bikaba byajya n’ahandi nko mu tubyiniro ariko byahise bincaho kuko byari bindushije ubwenge cyane.”

Yavuze ko mu 2020 aribwo yaganirije Noopja bahuza ibitekerezo, bayita Afrogako.

Ati “Twarakoranye ntabwo ari we wayikoze, ni iyanjye kuko ninjye wazanye icyo gitekerezo.”

Producer Element avuga ko ibyo yakoze nta kintu kidasanzwe yaremye ahubwo yahuje injyana zari zisanzwe zihari bityo buri muntu wese yemerewe kuba yayikora.

Ati “Njyewe naravugaga nti ni gakondo yacu uyivanze na Afrobeats ihari, urumva ni ibintu byari bisanzwe bihari ntabwo ari ibintu nahanze kuva hasi, kuko muri iki gihe tugezemo nta kintu batahanze ahubwo ni ukubihuza kugira ngo ukore ibindi bintu bishyashya.”

Element yakomeje avuga ko azakomeza gukora n’izindi ndirimbo ziri mu njyana zitandukanye ndetse iby’Afrogako biramutse bimunaniye nabyo yabireka akikorera ibindi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748