Umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Brianne yasabye imbabazi abakunzi b’ibikorwa bye nyuma yuko agaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga atukana ibitutsi nyandagazi.
Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamabaga , tariki 26 Nzeri 2025 , agaragaza Dj Brianne a atukana cyane n’umugabo bari bahuriye mu kabari .
Asobanura uko byagenze , Tesha Sharon  inshuti ya Dj Brianne bari banarikumwe ubwo ibi byabaga , yavuze ko ariwe  ntandaro yo kuba Dj brianne yaratukanye kuko yaje ameze nkumutabara , kuko  Tesha yatongana n’umugabo wari umututse.
Dj Brianne yavuze ko yiseguye cyane kuri buri wese wumvise ibyo yavuze mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Mu magambo ye J Brianne yagize ati “Mumbabarire nanjye mfite isoni n’ikimwaro.”
Uyu mubyeyi w’umwana umwe, akaba yaraye acurangiye mu kabari ka Paradigm Bar and Lounge i Kampala muri Uganda.
Dj Brianne ni umwe mu bavanga imiziki b’ibigitsina gore bafite amazina aremereye mu muziki nyarwanda  , aho mu gihe kigera ku myaka itanu amaze abikora nk’umwuga amaze kubaka izina rye.