DJ Bissosso, umwe mu ba-DJ bakunzwe cyane kuri Televiziyo Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Friday Flight’ yakoranaga na Anita Pendo, yemeje ko atakibarizwa kuri iyi televiziyo kubera ko yirukanywe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bissosso yavuze ko amasezerano ye yarangiye ntibayongere, ibintu abona nk’iyirukanwa.
Ati:“Baranyirukanye. Sinzi niba navuga ko banyirukanye ariko amasezerano yararangiye ntibayongera, ubwo babonye ko nkwiriye kujya mu bigori, bampaye certificate ko nabakoreye imyaka 10 yaburagamo amezi abiri, mpita njya mu mandazi.”
Yakomeje avuga ko yabwiwe ku mugaragaro ko urugendo rwe na Televiziyo Rwanda rurangiriye aho, ndetse ngo ubwo butumwa yabuherewe ku manywa y’ihangu ubwo yari aje mu kazi.
DJ Bissosso yari amaze imyaka 10 akorera Televiziyo Rwanda, akaba ari umwe mu batangije gahunda nyinshi z’imyidagaduro zanyuzwaga kuri iyi televiziyo mu myaka ishize.







