Home Amafoto DJ Alisha, wamamaye mu myambarire no mu kuvanga imiziki muri Uganda, yahishuye...

DJ Alisha, wamamaye mu myambarire no mu kuvanga imiziki muri Uganda, yahishuye ubuzima bwe bwihariye nk’umubyeyi

0

Umunyarwandakazi  umenyerewe mu kuvanga imiziki muri Uganda  Uwase Alisha uzwi cyane ku izina  rya  DJ Alisha,   yongeye kugaruka kugarukwaho muri iki gihugu nyuma yaho atangaje ko ari umubyeyi w’umwana w’umuhungu w’imyaka itanu.

Ibi Dj Alisha yabitangaje  mu kiganiro aherutse kugirana n’umuyoboro wa Youtube (The Ugandan Boy Talk Show) aho yagarutse ku bintu bitandukanye mu buzima bwe.

Muri iki kiganiro Alisha yabajijwe ikintu abafana be baba batamuziho nuko asubiza agira ati   “Ikintu abantu benshi  batanziho? “Ikintu abantu batanziho , ni uko  ndi umubyeyi  w’umwana w’umuhungu ufite imyaka itanu y’amavuko.”

Nyuma yo guhishura ko afite umwana, byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga , aho abenshi mu bamukunda bari baziko akiri inkumi.

Gusa DJ Alisha nta byinshi yigeze yifuza gutangaza ku buzima bw’umwana we ariko akaba yahishuye ko uyu mwana we afite imyaka itanu y’amavuko.

DJ Alisha ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho muri Uganda ahanini biturutse ku myambarire ye ikunze gutuma abagabo benshi bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bashiturwa n’ubwiza bwe.

Uyu munyarwandakazi amaze imyaka itandatu muri Uganda aho yagiye kuba guhera mu mwaka w’i 2019. Gusa  akaba yaratangiye  kumenyekana cyane muri 2022.

Muri uyu mwaka, bitunguranye cyane mu kwezi kwa Mutarama 2025 DJ Alisha yabatijwe mu mazi menshi maze arahirira kwegurira ubuzima bwe Yesu Kristo, akamwemera nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Vuba aha, uyu munyarwandakazi akaba aherutse gutangaza ko kandi agiye kuba afashe ikiruhuko  akaba aretse ibyo kurara amajoro akora  akazi ko kuvanga imiziki, kuko kuva yabyinjiramo nta kindi yabiboneyemo uretse ubusinzi ndetse n’ingeso mbi zirimo ubusambanyi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.