Home Amakuru Mu Mahanga Diamond Platnumz, yahishuye ko kwangwa n’umukobwa bakundanaga amuziza ubukene byamuhaye inganzo

Diamond Platnumz, yahishuye ko kwangwa n’umukobwa bakundanaga amuziza ubukene byamuhaye inganzo

0

Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yahishuye uko kwangwa n’umukobwa bakundanaga amuziza ubukene byamuhaye inganzo, ahimba indirimbo ye yise ‘Kamwambie’ yahinduye ubuzima bwe kuko yakunzwe cyane, nubwo uko gutandukana na we byamuteye agahinda.

Yavuze ko uwo mukobwa bahoze bakundana, witwa Sarah Davakingin, ari we watumye ahimba ndetse aririmba indirimbo ye yise Kamwambie cyangwa se mu Kinyarwanda ivuga ngo ‘Umubwire’, yakunzwe cyane aho muri Tanzania n’ahandi.

Diamond yavuze ko urukundo rwe n’uwo mukobwa rwamaze nibura imyaka ibiri ubundi umukobwa aramwanga.

Avuga ko uwo mukobwa wamwanze amuhoye ubukene yari umukunzi we wa mbere, ndetse yaranabitangarije abantu ko bakundana. Mu kiganiro ‘Way Up’ gikorwa n’umunyamakuru Yee, ku itariki 11 Kanama 2025, Diamond yahamije ko kuba atari afite ubushobozi bwo guhaza ibyifuzo by’uwo mukobwa, ari cyo cyatumye amwanga, nubwo we yamukundaga byabuze urugero.

Diamond yagize ati “Iyo umuntu adafite amafaranga cyangwa se akennye, arakunda cyane birenze urugero”.

Yakomeje agira ati “Umukunzi wanjye wa mbere yanshenguye umutima, bituma mwandikira indirimbo. Nyuma yo kuyisohora, iyo ndirimbo yarakunzwe cyane iramamara. Naramukundaga cyane, cyane bikabije. Urabizi iyo udafite amafaranga ukunda bitagira urugero. Impamvu ituma ukunda gutyo nta kwitangira, ni uko ari byo byishimo byonyine uba ufite. Twamaranye imyaka ibiri”.
Avuga ko Sarah ajya kumureka, atigeze amuhisha igitumye amwanga, kuko ngo yamubwiye yeruye ko ubukene ari bwo butumye urukundo rwabo rudashobora gukomeza.

Yagize ati “Yambwiye nta guca ku ruhande ati sinashobora gukomeza gukundana n’umuntu udashobora kunyitaho uko bikwiye”.

Kuva ubwo yahise amureka. Diamond ahamya ko gukomereka kw’amarangamutima ye kubera uwo mukobwa, ari cyo cyatumye ahimba iyo ndirimbo kugira ngo aruhukire mu muziki.

Yasobanuye ko nyuma yo kurira kubera ibyari bimubayeho, yahise ajya ahatunganyirizwa umuziki (studio) maze asohora ibyiyumvo bye byose muri iyo ndirimbo.

Yagize ati “Ndabyibuka uwo munsi nararize. Ngarutse mu rugo nkibabaye cyane, nshaka icyo nkora cyamfasha, mpita njya muri ‘studio’. Nari mfite agahinda gakabije, ntangira kuririmba mvuga ibintu byose nari ndimo guhura nabyo muri icyo gihe. Numvaga ndimo nandika indirimbo gutyo gusa, ariko mu by’ukuri narimo nsohora ibyo nashakaga kuvuga byose”.

Diamond avuga ko yaje gutungurwa cyane n’ukuntu iyo ndirimbo yahise ikundwa cyane.

Ati “Nyuma yo gusohora iyo ndirimbo yarakunzwe, iramamara cyane. Yampinduriye ubuzima”.

Mu minsi yashize, Sarah yabajijwe uko umubano we na Diamond umeze muri iki gihe, asubiza ko batandukanye, ndetse ko ubu afite umuryango we bwite, ariko ko bari inshuti bisanzwe. Sarah kandi yahakanye ibyajyaga bivugwa ko yaba yicuza kuba yaranze gukomeza gukundana na Diamond kubera ubukene, none akaba yarabaye icyamamare ndetse n’ubukire akabubona.

Reba indirimbo Kamwambie:

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748