Davido yabaye umuhanzi wa mbere ukize muri Afurika, umutungo we urenze miliyoni 100 $
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, akomeje kwandika amateka mu muziki wa Afurika nyuma yo kugirwa umuhanzi wa mbere ukize kurusha abandi ku mugabane.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, umutungo wa Davido wageze kuri miliyoni 100 z’amadorari ya Amerika (asaga miliyari 144 Frw). Uyu mutungo ukaba ukomeje kumushyira mu rwego rw’icyitegererezo ku rubyiruko rwa Afurika, haba mu muziki no mu bikorwa by’ishoramari.
Davido, wamamaye mu ndirimbo zakanyujijeho nka Fall, If, na Unavailable, ni umwe mu bahanzi ba mbere bo muri Afurika babashije kwinjiza amafaranga aturuka mu ndirimbo, ibitaramo mpuzamahanga, amasezerano y’ubucuruzi (endorsements), n’ubucuruzi bwe bwite.
Abasesenguzi bavuga ko iyi ntsinzi ya Davido ikomeje gufungura imiryango mishya ku bahanzi b’Abanyafurika, ikerekana ko umuziki wabo ushobora kwinjiza amafaranga angana n’ayo ku isi yose.
Uyu muhanzi w’imyaka 32 akomeje kandi gufatwa nk’intumwa y’umuco n’umuziki wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga, kandi ubushobozi bwe mu by’ubukungu bukomeje kumugira icyitegererezo ku isi yose.
