Home Amakuru Mu Mahanga Davido, arateganya gutaramira abakunzi b’umuziki we i Kigali

Davido, arateganya gutaramira abakunzi b’umuziki we i Kigali

0

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davido, arateganya gutaramira abakunzi b’umuziki we i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025, mu gitaramo kizabera muri BK Arena.

Iki gitaramo ni kimwe mu byo azakora azenguruka Isi ,amurika album ye nshya, yise “5ive”, igizwe n’indirimbo 17 ziri mu njyana ya Afropop, R&B, na Amapiano.

“5ive” ni album ya gatanu ya Davido, yashyizwe hanze ku wa 18 Mata 2025, ikaba iriho abahanzi bakomeye nka Chris Brown, Omah Lay, Victoria Monét, Becky G, na Shenseea.

Album ikubiyemo indirimbo zagiye zigaragaza impinduka mu buryo Davido akora umuziki, harimo no guhuriza hamwe imiziki itandukanye y’ibihugu.

Indirimbo zamenyekanye cyane muri “5ive” harimwo, Funds Indirimbo ifite injyana ya Afrobeats na Amapiano, yakiriwe neza cyane, ikaba yarageze ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Afrobeats mu Bwongereza no ku mwanya wa gatanu muri Billboard’s U.S.

Hakaza Offa Me iri kumwanya wa kabiri muri afrobeats mu Bwongereza iri no kumwanya wa gatanu muri Billboar’U.S, n’izindi zitandukanye zagiye zijya mu myanya yambere nka Be There Still, Titanium yaririmbanye na Chris Brown, With You nizindi zitandukanye.

Abantu bazitabira iki gitaramo i Kigali bazagira amahirwe yo kumva indirimbo nshya za Davido, ndetse no gususurutswa n’ibihangano by’uyumuhanzi w’icyamamare.

Amatike n’ibindi bisabwa kugirango abakunzi be bitabire iki gitaramo bizashyirwa hanze vuba.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.