Home Amakuru Mu Mahanga Cristiano Ronaldo yemeje ko asigaje umwaka umwe cyangwa ibiri mbere yo gusezera...

Cristiano Ronaldo yemeje ko asigaje umwaka umwe cyangwa ibiri mbere yo gusezera burundu ku mupira w’amaguru

0

Rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko asigaje umwaka umwe cyangwa ibiri mbere yo gusezera burundu ku mupira w’amaguru, nyuma y’uko yari aherutse kuvuga mu buryo butaziguye ko igihe cye cyo gusezera kiri hafi.

Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 950 mu makipe yakiniyemo no mu ikipe y’igihugu, yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga ari muri Sporting Lisbon mu 2002.

Uyu mukinnyi aheruka kongera amasezerano azageza mu 2027 akinira Ikipe ya Al-Nassr ndetse intego ye ikomeye ni ugukina Igikombe cy’Isi cya 2026, aho ari ryo rushanwa rikomeye ataregukana.

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Inama Mpuzamahanga ishingiye ku Bukerarugendo n’Ishoramari yabereye muri Arabie Saoudite, Ronaldo yavuze ko yishimira ibihe ari kubamo, ariko anavuga ko asigaje igihe gito mu kibuga.

Ati “Iyo mvuga vuba ntabwo mvuga imyaka 10. Ndishimira ibi bihe cyane. Murabizi, mu mupira iyo ugeze ku myaka runaka, usigara ubara amezi. Ndacyumva meze neza, ndacyihuta kandi ntsinda ibitego. Ndacyishimira gukinira ikipe y’igihugu. Ariko reka tuvugishe ukuri, iyo mvuga vuba, mba nshaka kuvuga nko mu mwaka umwe cyangwa ibiri.”

Igikombe cy’Isi cya nyuma kuri Cristiano Ronaldo

Ronaldo yemeje ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kizaba ari cyo cya nyuma mu mateka ye, kuko icyo gihe azaba afite imyaka 41.

Ati “Yego rwose, kuko icyo gihe nzaba mfite imyaka 41. Natanze byose mu mupira w’amaguru. Maze imyaka 25 muri uyu mukino. Mfite byinshi nagezeho, nashyizeho uduhigo twinshi mu makipe no mu ikipe y’igihugu. Ndabishimira cyane. Ubu ndashaka gusa kwishimira ibihe ndimo.”

Ronaldo ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’imikino ihuza ibihugu, aho amaze kugera ku bitego 143 akinira Portugal.

Cristiano Jr ari gukurikira inzira ya se

Ronaldo yavuze ko azi neza ko azasigara mu mateka nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi, ariko anavuga ko yifuza ko umuhungu we Cristiano Jr, ukinira ikipe y’igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 16, yazagera ku rwego rurenze urwe.

Ati “Nk’abantu, ntitwishimira ko hari uduhiga, ariko jye nifuza ko abana banjye bazagera aharuta aho nageze. Ntabwo namugirira ishyari. Sinshaka kumushyiraho igitutu. Icyo nshaka ni uko aba inyangamugayo kandi akanezerwa; yaba ashaka gukina umupira cyangwa indi siporo. Icy’ingenzi ni umunezero. Ntabwo nshaka ko yitwaza izina rya se nk’igitutu kuko ni cyinshi.”

Yakomeje avuga ko iki ari ikiragano gishya, gifite uburyo butandukanye bwo gutekereza no kubaho, ariko nk’umubyeyi azakomeza kuba hafi y’umwana we mu rugendo rwose azahitamo.

Ati “Ni ikiragano gishya, gitekereza bitandukanye. Ariko nka se, nzamuba hafi mu byo azahitamo byose. Nzamushyigikira uko byagenda kose.”

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.