Home Blog Page 9

APR BBC yatsinze Patriots amanota 67-53, yegukana intsinzi ya kabiri mu Mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball

0

APR BBC yatsinze Patriots amanota 67-53, yegukana intsinzi ya kabiri mu Mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, ari na ko itangira gutera intambwe igana ku gikombe.

Uyu mukino wa gatatu wabaye ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024 muri BK Arena. Wari witezwe cyane kuko amakipe yombi yasabwa kuwutsinda kugira ikinyuranyo gitangire kuboneka.

APR BBC yatangiye umukino neza cyane Aliou Diarra na Isaiah Miller bayitsindira amanota menshi. Agace ka Mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC.

Patriots BBC yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, itangira kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota ane (28-24).

Aka gace kari kegeranye cyane ndetse n’amanota aba make kuko Patriots yagatsinze kuri 13-9.

Icyakora igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

Agace ka gatatu, amakipe yombi yakomeje kwegerana bikomeye ariko Miller akagaragaza ikinyuranyo byatumaga Ikipe y’Ingabo ikomeza kugenda imbere.

Mu minota ibiri ya nyuma y’aka gace, Stephaun Branch na Prince Ibeh bafashije Patriots kuyobora umukino, aka gace karangira yigaranzuye APR BBC iwuyobora n’amanota 49 kuri 48.

Mu gace ka nyuma, APR yasubije mu kibuga abakinnyi bayo bakomeye bari bagize amakosa menshi kare nka Axel Mpoyo na Diarra.

Mu minota itatu ya nyuma, Patriots yatakazaga imipira myinshi cyane bityo Ikipe y’Ingabo yongera kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’amanota 10 (62-52).

Abakinnyi ba Patriots bagaragazaga umunaniro ndetse na morale iragabanuka kubera amanota bahushaga cyane. Muri aka gace, yagatsinzemo amanota ane gusa. Ni mu gihe iy’ingabo yo yari 19.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 ibona intsinzi ya kabiri, aho isabwa izindi ebyiri kugira ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona.

Isaiah Miller yatsinze amanota 32 akora na rebound eshanu, mu gihe ku ruhande rwa Patriots, Stephaun Branch yatsinze amanota 13 anakora rebound icyenda.

Umukino wa kane, uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 18 Nzeri 2024 muri BK Arena. Ni umukino Patriots BBC isabwa gutsinda kugira ngo igaruke mu ihangana neza, mu gihe Ikipe y’Ingabo yo byayifasha gutangira kwizera kwisubiza Igikombe cya Shampiyona.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Rusizi : Umusore yakubise Se umubyara ishoka mu mutwe, avugako yabikoze yitabara kuko yabonaga ari ikidayimoni bicaranye

0

Umusore wo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, ukekwaho gukubita se umubyara ishoka mu mutwe, yisobanuye avuga ko yabonaga ari ikidayimoni cyarimo kimusatira, ngo kuko asanzwe anamuroga ibimutera imyitwarire idasanzwe.

Uyu musore ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nkombo, ni Habimana Ephraim w’imyaka 26, mu gihe se akekwaho gukubita ishoka mu mutwe, ari Augustin Mburanyi w’imyaka 65, aho babana mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Rwenje, Umurenge wa Nkombo.

Nsengiyumva Alfred uyobora Akagari ka Rwenje, yabwiye Ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yuko akubise se ishoka mu mutwe, amwitiranyije n’ikidayimoni.

Uyu muyobozi avuga kandi ko uyu musore avuga ko umubyeyi we amurogera mu biryo aba yatongereye, bikamutera imyirwarire idasanzwe, ari na byo byari byabaye ubwo yakoraga aya mahano.

Ubwo uyu musore yafatwaga nyuma yo gukubita se ishoka, yavuze ko na we atari we, ahubwo ko yari yataye ubwenge, ndetse ko yamukubise iyi shoka atazi ko ari umubyeyi we.

Nsengiyumva Alfred yagize ati “Yanyibwiriye ko ajya kuyimwasa yari amwicaye iruhande mu gitondo, umosore abona ikintu cy’ikidayimoni kimusatira, kimukoba, gishaka kumusingira ngo kimunige, aragitanga aterura ya shoka aracyasa nk’uwasa urukwi atazi ko ari se ayashije mu mutwe.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mubyeyi yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nkombo, ariko na cyo kigahita kimwohereza mu Bitaro bya Gihundwe, na byo byahise bimwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB kuko yari amerewe nabi cyane, kuko bikekwa ko ishoka yakubiswe n’umuhungu we yageze ku bwonko.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko babona urimo ibibazo by’imbaraga zidasanzwe, kuko uyu mwana atari ubwa mbere akomerekeje umubyeyi we.

Ati “Ni ubwa 2 uriya mwana akomeretsa se kuko ubwa mbere yamukubise ikibando, amukomeretsa cyane cyane ku kuboko na bwo ngo yumva ari ikidayimoni kije kumuniga akomerekeje.”

Abaturanyi bavuga kandi ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bwagiye muri uru rugo kureba ikibazo cy’amarozi aruvugwamo, ariko ababyeyi baho bavuga ko ari ibihuha ko nta marozi yahigeze.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Rutahizamu Mugunga Yves wari uherutse gusinyira ikipe ya Gorilla yerecyeje muri Saudi Arabia

0
Yves wari uherutse gusinyira ikipe ya Gorilla yerecyeje muri Saudi Arabia

Rutahizamu Mugunga Yves wari uherutse gusinyira ikipe ya Gorilla FC yari amaze no gukinira imwe mu mikino ya Shampiyona, yerecyeje muri Saudi Arabia gukinira ikipe yo mu cyiciro cya Gatatu.

Mugunga Yves agiye muri Saudi Arabia gukinira ikipe ya Al-Selmiyah Club yo mu y’Icyiciro cya gatatu, aho yuriye rutemikirere kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024.

Agiye nyuma y’amezi abiri ari umukinnyi wa Gorilla FC, aho mu mpera za Nyakanga 2024, yari yasinyiye iyi kipe ndetse akanayifasha kwitwara neza mu mikino ya mbere ya Shampiyona y’uyu mwaka wa 2024-2025.

Amasezerano y’umwaka umwe yasinye muri Gorilla FC, agiye atayarangije, aho bivugwa ko yemeye gusubiza iyi kipe amafaranga yari yaratanzweho.

Mugunga Yves w’imyaka 27, yanyuze mu makipe akomeye, arimo APR FC yavuyemo muri muri 2022, ndetse na Kiyovu Sports yakiniye umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Al-Selmiyah Club Mugunga Yves agiye gusinyira, ni ikipe yashinzwe mu 1979 ahitwa Al-Kharj City, mu Murwa Mukuru wa Riyadh usanzwe uherereyemo Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Juliana Muganza yagizwe umuyobozi mukuru wungirije wa RDB

0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). Uyu mwanya ukaba wahawe Madamu Juliana Kangeli Muganza.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa 12 Nzeri 2024, ryavuze ko “Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Madamu Juliana Kangeli Muganza umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda”.

Iri tangazo rije nyuma y’umunsi umwe gusa, uwahoze kuri uyu mwanya [Nelly Mukazayire] ahawe inshingano nshya na Perezida wa Repubulika zo kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Sports.

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

UMURAPERIKAZI W’UMUNYAMERIKA CARDI B YIBARUTSE UMWANA WA GATATU

0

Umurperikazi w’Umunyamerika Cardi B n’umugabo we Offset bari mu byishimo bisendereye nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa Gatatu.

Aya makuru yemejwe na nyiri ubwite Cardi B mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga akavuga ko ari mu byishimo kuko yibarutse ku wa 07 Nzeri 2024.

Hakomeje kugaragara andi mafoto Cardi B na Offset bateruye umwana, uje usaga abandi bana babiri bafitanye umukobwa Kulture n’umuhungu Wave.

Mu minsi ishize, nibwo Cardi B yari yatangaje ko mu buryo butunguranye yituye hasi bituma ajya kwa muganga akeka ko umwana yagize ikibazo mu nda, ariko yamaze yo iminsi mike ahita ataha bmubwiye ko nta kibazo.

Cardi B na Offset bashyingiranwe mu 2017 nubwo nyuma bagiye bashwana bakongera bakiyunga, kugera aho magingo aya Cardi B ku nshuro ya Kabiri yongeye kwaka gatanya ikiri mu rukiko kugera magingo aya.

Umurperikazi w’Umunyamerika Cardi B n’umugabo we Offset bari mu byishimo bisendereye nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa Gatatu.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Menya ibintu byihariye kuri telephone nshya ya iPhone 16 Pro Max izajya ku isoko igura $1,199

0

Ku wa Mbere Sosiyete ya Apple yatangaje telefoni ya iPhone 16 izajya ku isoko bwa mbere ku wa 20 Nzeri 2024. Yayimuritse mu birori byo kugaragariza abaturage ibikoresho byayo bishya igiye gushyira hanze vuba.

Apple yatangaje ko iPhone 16 izaba ari yo telefoni yayo ya mbere yubakanywe ubushobozi bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’ buzashoboza abazayitunga gukora inyandiko n’amashusho bifuza hagendewe ku mabwiriza yabo bayiha.

Akandi gashya kitezwe ni uburyo bushya bwa ‘Visual Intelligence’ bwo gukoresha camera ya telefoni hifashishijwe bouton yo mu rubavu rw’iburyo rwayo, aho iPhone 16 izajya ihita iguha amakuru y’ibanze ku kintu kiri aho warekeje telefoni yawe.

Urugero nka nyuma yo gukanda kuri ya bouton hagahita hajyamo camera ukayerekeza nko kuri restaurant, iPhone 16 izahita iyiguhaho amakuru y’ibanze nka ‘menu’ yayo, uko ushobora kuhasaba umwanya ‘reservation’, n’ibindi.

Cyangwa kwakundi uba uri kugenda ukabona nk’icyapa kiriho umuntu cyangwa ikindi kintu, ushobora kwerekezaho camera ya telefoni yawe ugahita ubona amakuru yose y’ibanze ajyanye na cyo.

Siri na yo yaravuguruwe kuko kuri iPhone 16 uzajya ubasha kuyisaba kukwandikira ubutumwa, kuyisaba kukwibutsa ibintu runaka mu gihe kiri imbere cyangwa kuyisaba ikindi kintu nko guhamagara umuntu runaka.

Yongerewe ubushobozi kuko mu zindi telefoni, ikora bike kandi na byo yemejwemo gusa ariko iyo muri iPhone 16 izajya ikora bijyanye n’ubusabe bwa nyirayo.

Urugero ushobora kugira uti “Siri, Wakoherereza Didier amafoto yafashwe muri hoteli ku Cyumweru ku rubuga rwa Whatsapp?”.

Cyangwa ukayisaba gushyira ifoto runaka kuri ‘story’ ya Instagam ikabiherekeranya n’amagambo meza, ako kanya Siri izajya ihita ibikora. Birumvikana ko izajya igabanyiriza benshi akazi.

Akandi gashya ni uburyo bwo gufata amashusho mu buryo bwa ‘4K’ ukaba ushobora no kuyavugurura mu buryo bwa ‘Slow Motion’ na nyuma yo kuyafata.

iPhone 16 Pro Max izajya ku isoko igura $1,199 [1,605,461 Frw].

Ibindi bikoresho

Apple yamuritse utumvirizo dushya twa AirPods ndetse na Apple Watch 10.

AirPods Pro nshya za Apple zizaba zifite ubushobozi bwihariye bufasha abantu bafite ikibazo cyo kumva ku rugero rwo hasi.

Apple yatangaje ko yiteze kubona uburenganzira bw’Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, US Food and Drug Administration- FDA, hamwe n’izindi nzego zishinzwe igenzura, bwo kwemeza ubu buryo ariko ihamya ko buzaboneka mu bihugu birenga 100, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Apple yatangaje ko Apple Watch 10 ifite ubushobozi bwo gutahura ikibazo cyo guhagarara k’umwuka wo guhumeka mu gihe umuntu aryamye [sleep apnea]. Ubu buryo na bwo ntiburemezwa na FDA, ariko buzanaboneka mu bihugu birenga 150.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Dore ibizakwereka ko umusore mukundana atazakubera umugabo mwiza w’inzozi zawe

0

Biragoye kumenya umusore uzakubera umugabo uhamye mu ntekerezo no mu mikorere, ariko hari bimwe bigaragaza ko umusore wifuza ko muzabana wamureka mu maguru mashya.

Ijambo ikigwari rikoreshwa mu kugaragaza uwananiwe kuba intore no kwesa imihigo abigizemo uruhare, kubera kubura indangagaciro zimugenga mu buzima bwa buri munsi.

Dore ibizakwereka ko umusore mukundana azagutenguha mu rushako:

1. Guhora ataka ko akennye: Ubukene buterwa no kudatunga, nyamara ubutunzi buzwana no gushora imbaraga. Guhorana amarira y’ubukene bikongerera ubukene aho kumara ubukene.

Niba umusore mukundana ahorana amarira ko nta kintu afite bikaba nk’ingeso, menya ko afite ubunebwe adashaka kuvugaho. Abashoramari bakunze kuvuga ko kuvuga cyane bidindiza iterambere, mu gihe abafite intego bakora bya bikorwa byabo bikazivugira. Akora cyane ntiyaba akennye, ariko kuvuga ku bukene kuko nabwo bubaho bigaragaza ko hatarabaho gusobanukirwa ikibumara.

Abakobwa bakwiriye kwitondera umusore uhora aririmba ubukene n’iyo yaba akora, kuko abasore bazima bubatera isoni. Cunga neza kandi witegereze buri kantu umusore mukundana urebe ko katazakubangamira mu rugo rwanyu.

2. Kuyoborwa n’ibiyobyabwenge: Bamwe mu bakobwa bankundana n’abasore bafata ibiyobyabwenge, bakisobanura bavuga ko urukundo rujya aho rushaka bazabahindura. Biragoye kugumana ubwenge nyuma yo kugira uruhare mu kubuyobya.

Niba umusore mukundana ashobora kuba atunzwe n’ibiyobyabwenge, bigaragaza urugo rwe kandi azaba ari umutwe warwo. Abakiri mu rukundo bakwiriye kwitonda igihe bafata umwanzuro wo kubana n’abantu bakundana, ndetse bakazirikana ko nyuma yo kujya mu rugo kwihishanya birangiye, benshi bananirwa kwiyakira.

3. Kubura igihe wamusabye kuganira: Ibiganiro ni byo bifatirwamo ibyemezo ndetse ukamenya n’intego za nyiri ubwite. Iyo umuntu ahunga ibiganiro bivuze ko muba mudahuje ibyifuzo, cyangwa hari byinshi aguhisha, niba kubura kwe kudasobanutse.

Uyu musore ubura akanya ko kuganira nawe, nimumara kubana azakwaka na gake yaguhaga ubeho wihariye urugo kandi urugo ari urwa babiri. Ni ngombwa ko abantu bahuza ibiganiro niba bakundana koko, bakanamenyana kurushaho.

4. Kutita ku Rukundo:Urukundo ni ikintu kigorana kubona, ariko bamwe bamara kurubona bakaruterera inyoni. Umugabo uzita ku rugo ntagaragarira mu rugo, ahubwo umubona kare.

Kutira ku rukundo harimo kutamenya intego zarwo, kwirengagiza inshingano zawe, ibyo bikagaragaza ko mubanye adasobanukiwe impamvu yubatse. Abakobwa benshi bavuga ko bafatwa nabi mu rukundo kandi badakubitwa cyangwa ngo batukwe, ariko umugabo uteye utya ntaba agufashe neza nk’umugore we.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

GICUMBI : UMUGORE YAKUBISE ISHOKA UMUGABO WE NYUMA Y’ICYUMWERU KIMWE BAKOZE UBUKWE AMUZIZA GUSHAKA KUGURISHA IMPANO BAHAWE

0
(Gamuchirai Masiyiwa/Global Press Journal)

Umugore witwa Bantegeye Yvonne wo mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, yakubise ishoka umugabo we witwa Selemani nyuma y’icyumweru kimwe bakoze ubukwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kigogo mu Karere ka Gicumbi.

Abaturage bavuga ko kugira ngo uyu mugore akubite umugabo we ishoka byaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereje y’impano bahawe mu bukwe.

Umwe yabwiye Radio/TV1 ati “ Uwo mugabo basezeranye ku cyumweru , yabajije umugore ku byo bari babahaye mu bukwe , ko turimo akadeni twafashe mu gutegura ubukwe , ngo nta kuntu twagurisha nk’ibyo badutwerereyemo, tukaba twava mu ideni ?Umugore ati ibintu biraha byose ni ibyange. Birangira amukubise ishoka.”

Undi nawe ati “ Urebye ahanini ikintu kibitera , usanga umugore ashaka kwikubira umutungo, ashaka kuyigiramo uruhare runini kurusha uwo bashakanye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankeke, Uwera Jana, yahamije aya makuru avuga ko uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “ Iki kibazo twarakimenye, uwakubiswe yashyikirijwe kwa muganga,dufite ikizere ko azakira. Naho uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba.”

Uyu wakubiswe ishoka amakuru avuga ko arwariye ku Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu Murenge wa Nyankenke,habarurwa imiryango igera kuri 46 ibanye mu makimbirane.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Mukunzi Yannick yabatijwe mu mazi menshi yakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

0

Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède yabatijwe mu mazi menshi yakira Yesu/Yezu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 8 Nzeri 2024 muri Suède aho akina.

Mu mashusho mugenzi we, Byiringiro Lague bakinana yasangije abamukurikira kuri Instagram, agaragaza Mukunzi ari mu mazi menshi amaze kubatizwa ndetse ari no ku ruhimbi akora indahiro yabugenewe.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi izatuma amara amezi atatu adakina.

Mukunzi Yannick amaze imyaka itanu muri Suède, aho yageze agiye gukina muri Sandvikens IF yari mu Cyiciro cya Gatatu mu 2019 ariko ubu ikaba igeze mu cya kabiri.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède yabatijwe

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Amerika : Abavandimwe babiri bo muri Nigeria bacucuye umusore w’imyaka 17 bamukangisha gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwe ahita yiyahura arapfa

0

Abavandimwe babiri bo muri Nigeria bibasiye umuhungu w’i Michigan muri Amerika w’imyaka 17 bakamucuza utwe bamukangisha gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwe kugeza ubwo yiyahuye, bakatiwe gufungwa imyaka 17 muri Amerika.

Abo bavandimwe Samuel Ogoshi, w’imyaka 24, na Samson Ogoshi, 21, b’i Lagos, bashutse umusore witwaga Jordan DeMay biyita umukobwa w’ikigero cye, agera aho aboherereza amafoto yambaye ubusa – maze batangira kuyamukangisha.

Ibyaha byo gukangisha abantu amashusho y’ubwambure bwabo ni bimwe mu byiganje muri iki gihe byibasira abakoresha ikoranabuhanga mu buzima bwite bw’ibanga ryabo.

Jordan yaje kwiyahura kubwo gutinya igisebo no gukomeza gucuzwa utwe n’aba basore.

Ni bo banya-Nigeria ba mbere bakatiwe muri Amerika kuri iki cyaha cyizwi nka ‘Sextortion’, aho bivugwa ko ahanini abagikora bari muri Nigeria.

Jordan DeMay wari ufite imyaka 17 yariyahuye nyuma yo kwibasirwa

Mu rukiko, Jenn Buta, nyina wa Jordan, yararize ubwo yarimo asoma ingingo y’uwahemukiwe afashe amafoto y’umuhungu we, agira ati: “Ndashegeshwe wese”.

Jenn yakiriye neza kurangira kw’uru rubanza, ariko yavuze ko nta kiza kiruvuyemo.

Jordan DeMay yari umusore uzwi cyane ku ishuri rye mu mujyi wa Michigan, Samuel na Samson bamwoherereje ubusabe bwo kuba inshuti kuri Instagram ariko biyerekana nk’umukobwa mwiza w’ikigero cye, maze batangira guteretana.

Uyu muhungu amaze kuboherereza amashusho y’ubwambure bwe, batangiye kumutera ubwoba ngo aboherereze amagana y’amadorari cyangwa bayakwirakwize kuri internet, bayahe n’inshuti ze, niba atohereje.

Jordan yohereje ayo yari ashoboye yose kugeza ubwo ababwiye ko aziyahura nibaramuka bakwirakwije ya mashusho ye.

Aba bahemu baramushubije bati: “Byiza…Gira vuba ahubwo – cyangwa ntume ubikora.”

John DeMay yabwiye urukiko rw’i Michigan ko n’ubu akigira inzozi mbi nyuma yo gusanga umuhungu we mu cyumweru yapfuye. Avuga ko byabaye ngombwa ko umuryango we wimuka aho wabaga ngo uhunge aha hantu hibutsa ibibi.

Hatangajwe abandi bantu 38 bo muri Amerika nabo bibasiwe n’aba bahungu. 13 muri bo bari abana batageze imyaka y’ubukure.

Samuel na Samson bari bicaye mu rukiko mu mwambaro w’iroza n’amapingu ku maboko.

Abunganizi babo bavuze ko aba bavandimwe ibyo bakoze babiterwaga no gukoresha ibiyobyabwenge kandi ko gushuka abantu muri buriya buryo ari umuco muri Nigeria.

Umucamanza yavuze ko ibyaha bakoze ari “ugusuzugura ubuzima bikabije” cyane ko bakomeje no kubikora nyuma yo kumenya ko Jordan yapfuye.

Aba bavandimwe bombi basabye imbabazi umuryango wa Jordan.

Samson Ogoshi yagize ati: “Ndasaba imbabazi uyu muryango. Twafashe icyemezo kibi cyo gukorera amafaranga nabi, iyaba nari kubihindura”.

Iki ni ikirego cya mbere cy’ubu bwoko aho umwaka ushize polisi ya Amerika yakurikiranye abaregwa i Lagos ikabazana kuburanira muri Amerika.

Undi mugabo ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Jordan n’ibindi byaha, we aracyaburana iwabo urwo koherezwa muri Amerika.

Abashakashatsi n’ibigo bikora iperereza bavuga ko Nigeria ari yo zingiro ry’ubu bwoko bw’ibyaha.

Muri Mata(4), abagabo babiri bo muri Nigeria batawe muri yombi nyuma y’uko umuhungu w’umunyeshuri muri Australia yiyahuye. Abandi bagabo babiri barimo kuburanishwa i Lagos nyuma yo kwiyahura kw’umuhungu w’imyaka 15 muri Amerika n’undi w’imyaka 14 muri Canada.

Abategetsi muri Nigeria kandi barimo gukorana na polisi ya Scotland mu guperereza kuri Murray Dowey w’imyaka 16 wiyahuye mu Ukuboza (12) umwaka ushize.

Adedeji Oyenuga, umwalimu wa Cyber-Security muri Lagos State University avuga ko yizeye ko amakuru y’Abanyanigeria barimo gukatirwa kuri ibi byaha agera neza ku babikora, kandi yatuma babireka.

Ati: “Urubanza rwa ba Ogoshi rwatanze ubutumwa. Ndimo kumva ku mihanda ko rwagize ingaruka. Rushobora kudahagarika ababikora ariko ruzagabanya umubare wabo”.

Si ubwa mbere Abanyanigeria bavuzwe mu bushukanyi bukoresheje ikoranabuhanga – nubwo atari bo gusa – ijambo Yahoo Boys rikoreshwa mu kuvuga abantu bashakira amaramuko mu byaha byo kuri internet.

Iryo jambo riva ku bikorwa byo guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 ahari hagezweho ubushukanyi bwa emails za Yahoo zivuye ku Igikomangoma cyo muri Nigeria cyangwa Umukobwa w’uwari Perezida wa Liberia bwageraga kuri benshi bakoreshaga Yahoo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748