Home Blog Page 9

Nyuma y’imyaka 20 idatsinda umukino n’umwe, ikipe y’Igihugu ya San Marino yatsinze umukino w’amateka

0

Nyuma y’imyaka 20 idatsinda umukino n’umwe, ikipe y’Igihugu ya San Marino yatsinze umukino w’amateka ubwo yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0 mu mikino ya UEFA Nations League.

Iyi ntsinzi idasanzwe yabonetse nyuma y’iminsi ibihumbi 7,436, San Marino yayigezeho tariki ya 5 Nzeri 2024 mu mukino wo mu itsinda rya mbere rya League ya Kane, ku munsi wa mbere w’imikino ya UEFA Nations League aho yari yakiriye Liechtenstein.

Iki gihugu gituwe n’abantu ibihumbi 33,000 cyabigejejweho na Nicko Sensoli ukina hagati mu kibuga ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 53 ari nacyo cyarangije umukino.

San Marino yaherukaga gutsinda umukino tariki 28 Mata 2004 aho n’ubundi icyo gihe yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0, iki gihugu cyongeye kubona intsinzi hari bamwe mu batagihumeka umwuka w’abazima, bitabye Imana.

Kuva icyo gihe iki gihugu cyari kimaze gukina imikino 140 kidatsinda aho muri iyi myaka 20 cyari kimaze gutsindamo ibitego 22.

Kugeza ubu San Marino iyoboye itsinda ihuriyemo na Liechtenstein ndetse na Gibraltar.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA,Isheja Sandrine, yatunguwe n’abagore bakorera muri RBA(Amafoto)

0
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA, Butera Isheja Sandrine, yanguwe n'abagore bakorera muri iki kigo bamuha ikaze

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA, Butera Isheja Sandrine, yanguwe n’abagore bakorera muri iki kigo bamuha ikaze bagaragaza uburyo bishimiye gukorana nawe.

Sandrine Isheja Butera wari usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, akaba yungirije Cléophas Barore.

Ni mu itangazo ryasohotse ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye kur wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA, Butera Isheja Sandrine, yanguwe n’abagore bakorera muri iki kigo bamuha ikaze

Isheja Sandrine Butera yari asanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye ndetse yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Menya ibintu ukwiye kwitondera mugihe ugiye kugura telephone ya iPhone

0

Biragatsindwa kumara amezi menshi ukusanya udufaranga two kugura telefoni y’inzozi zawe, wamara kuyigura ugasanga hari byinshi biyiburamo cyangwa itameze nk’uko wari uyiteze ibyo benshi bahita bita ‘gutuburirwa’.

Hari ibintu byinshi abantu bagenderaho iyo bagiye kugura telefoni cyane cyane iza iPhone birimo nko kureba igihe yakorewe, ubushobozi n’ubuziranenge bya batiri yayo, umwanya w’ububiko, kureba ‘Serial Number’ kugira ngo umenye amakuru y’iyo telefoni n’ibindi.

Ibi akenshi bukunze gukorwa n’abagura telefoni ziba zarakoreshejwe, ubwo ndavuga zimwe ziba zitavuye mu makarito ‘Second hand’.

Hari ikindi kintu ushobora kuba wirengagiza kandi cy’ingenzi cyane, ku buryo ugiye ucyitaho cyazakurinda kuzicuza impamvu wabitse amafaranga bikarangira bikubereye imfabusa.

iPhone zigira imibare igaragaza umwirondoro wihariye ukubiyemo amakuru ya telefoni nk’agace yakorewemo, amakuru y’ibikoresho biyigize [hardware] n’icyiciro iyo telefoni ibarizwamo. Iyi mibare izwi nka ‘Model Number’ mu Cyongereza.

Hamenyerewe ko telefoni z’uruganda rwa Apple zigira ‘Model Number’ ziri mu byiciro bine kandi bifite byinshi bivuze. Hari model number itangizwa n’inyuguti ya ‘M’, indi itangizwa n’inyuguti ya ‘N’, itangwizwa n’iya ‘F’ mu gihe indi model number itangizwa na ‘P’.

Model number itangizwa na ‘M’, iba igaragaza ko iyo iPhone yaguzwe ari nshya ikagurishwa na Apple nyiri zina cyangwa abacuruzi bemewe bakorana n’uru ruganda. Izi aba ari zimwe twita izo mu makarito, kuko ziba ari nshya.

Ku bakunda kugura izakoreshejwe, hari ubwo uzasanga iPhone ugiye kugura ifite model number ya ‘M’, ubwo bizaba bivuze ko iyo telefoni mbere y’uko ikoreshwa yavuye ku ruganda nyirizina. Akenshi izi telefoni ziba zihenze.

Indi model number itangizwa na ‘N’ iba igaragaza ko iyo telefoni ya iPhone yatanzwe nk’isimbura indi yagize ikibazo iba yaragurishijwe bwa mbere. Itangwa na Apple binyuze muri AppleCare cyangwa serivisi ya garanti.

Aha ni kwakundi uba ufite telefoni ikagira ikibazo ariko kuko iri muri garanti, ukaba wayisubizayo bakaguha indi. Iyo telefoni yindi uba ugiye guhabwa yo gusimbura iya mbere ihabwa model number ya ‘N’.

Akenshi iyi telefoni uhabwa ntabwo iba ari nshya kuko ishobora kuba imwe mu zasubijwe ku ruganda ngo zivugururwe. Ariko na zo ziba zifitemo gukomera kuko ziba zongeye kwitabwaho.

Indi telefoni ni iPhone ifite model number itangizwa na ‘F’. iyi ‘F’ igaragaza ko iyi telefoni yasubijwe ku ruganda, igakorerwa amavugurura nyuma Apple ikongera kuyigurisha.

Nubwo iyi telefoni iba igura amafaranga make, ariko iba yarakoreshejwe mbere, nyirayo akayisubiza ku ruganda wenda ashaka kugura iyisumbuyeho cyangwa kubera iyindi mpamvu, hanyuma Apple ikayivugurura, ikongera gushyirwa ku isoko.

Bivuze ko imikorere yayo utayizera 100% cyangwa utakumva ko ufite telefoni nshya.

kwitondera mu gihe ugiye kugura telefoni, itangizwa n’inyuguti ya ‘P’. Iyi igaragaza ko iyo iPhone iba ifite imiterere yihariye.

Izi ni telefoni akenshi zikoreshwa n’ibigo binini, aho bijya ku ruganda rwa Apple bigasaba ko wenda bakora iPhone zitabasha kwakira imbuga nkoranyambaga nka Instagram, WhatsApp, Facebook n’izindi.

Ibi akenshi bikorwa nk’iyo zigiye guhabwa abakozi ngo bazifashishe mu bikorwa by’akazi birebana no guhamagara cyangwa kwitaba telefoni bisanzwe.

Izi telefoni zihabwa imiterere idasanzwe mu zindi. Amahirwe n’uko ishobora guhindurwa igahabwa ububasha bwisumbuye, ariko na none ibyago ni ugusanga yaragabanyirijwe ubushobozi bwayo kubera impamvu zinyuranye.

Iyi yo ugomba kuyitondera kuko ushobora kuririra mu myotsi usanze itajyamo nka WhatsApp cyangwa ikindi kintu waba wifuza. Ntizikunze kuboneka ku isoko kereka nk’iyo yagurishijwe ikuwe mu kigo cyifuje ko yahindurwa.

Kumenya no gusobanukirwa izi model number ntibivuze ko nuhitamo neza uzaba utomboye telefoni nzima kuko nk’uko twangiye inkuru, hari byinshi uba ugomba kuzirikana kugira ngo wirinde kurara mu gahinda. Iki ni kimwe muri byinshi byo kuzirikana.

 

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

NYUMA YUKO ASEZEYE KURI RBA, ANITA PENDO YASIMBUYE SANDRINE ISHEJA KURI KISS FM.

0

Nyuma y’uko Anita Pendo asezeye kuri RBA, byakunze guhwihwiswa ko agiye kwerekeza kuri Kiss FM asimbuye Sandrine Isheja mu kiganiro ‘ Breakfast’ kiva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Anita Pendo umaze iminsi ashyize umukono ku masezerano, iki cyumweru turangije yakimaze ari kwihugura ku mikorere ya Kiss FM.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 20, Anita Pendo yatumiwe mu kiganiro ‘ Breakfast’ binahita byemezwa ko yinjiye mu muryango w’abanyamakuru b’iyi radiyo aho azatangirira akazi ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024.

Anita Pendo yatumiwe mu kiganiro ‘Celebs Breakfast’ binahita byemezwa ko yinjiye mu muryango w’abanyamakuru b’iyi radiyo

Pendo wari umaze imyaka 10 mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, mu minsi ishize yagisezeyeho ahamya ko yahagiriye ibihe byiza icyakora ntiyakomoza ku ho yerekeje.

Muri RBA Anita Pendo yamenyekanye mu biganiro nka Magic Morning, Friday Flight na The Jam nubwo hari n’ibindi yashoboraga kugaragaramo.

Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba Umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri ADEPR

0

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu wamamaye nka Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2024.

Jado Sinza na Esther Umulisa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi bari bagaragiwe n’abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa, Neema Marie Jeanne, mukuru wa Esther Umulisa n’abandi batandukanye b’inshuti zabo za hafi.

Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye.

Batangiye urugendo rwo kurushinga muri Kamena uyu mwaka nyuma y’aho bamaze igihe bakundana, cyane ko amakuru avuga batangiye gukundana mu 2017, kandi Jado Sinza yamaze kwambika impeta y’urukundo Esther Umulisa bemeranya kubana akaramata.

Ku wa 2 Kamena 2024 baherukaga kwerekanwa mu rusengero muri ADEPR Kumukenke.

Biteganyijwe ko ku wa 21 Nzeri 2024, aba bombi bazasezerana imbere y’Imana.

Jado Sinza na Esther Umulisa basanzwe baririmbana muri New Melody Choir, itsinda riri mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Bombi basengera mu Itorero rya ADEPR.

Jado Sinza, izina rye ryamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Nabaho”, “Gologota”, “Wagize neza’’, “Ni Uwiteka ryose”, “Ongera Wivuge” na “Ndategereje”, “Ndi Imana Yawe” n’izindi zitandukanye.

Uyu musore w’imyaka 29 yatangiye kuririmba akiri muto; ahera muri Korali y’Ishuri ryo ku Cyumweru yitwa ‘Gift Choir’, kuri ubu ni umuririmbyi wa Siloamu yo muri ADEPR Kumukenke ndetse anabarizwa mu itsinda rya New Melody ribumbiye hamwe abaturuka mu madini n’amatorero atandukanye.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Ikipe ya Kigali A yegukanye irushanwa rya Bayern Youth Cup abakinnyi barindwi bayo batsindira guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi

0

Ku wa Kane, tariki 5 Nzeri 2024, ikipe ya Kigali A yegukanye irushanwa rya Bayern Youth Cup ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi barindwi bayo batsindira guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage.

Ni irushanwa ryatangiriye hiryo no hino mu gihugu, aho irerero rya Bayern Munich ryatoranyije abana ijana barusha abandi bagombaga guhatanira mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali hakaboneka abegukana igikombe ndetse hakanatangazwa abakinnyi 10 beza kurusha abandi bazahagarira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich kizabera mu Budage mu Ukwakira 2024.

Ibi ninako byagenze maze aba bana ijana bagabanywa mu makipe icumi aho buri imwe yari igizwe n’abakinnyi barindwi maze bahatana guhera mu matsinda mu mukino wamaraga iminota 15 kugeza ku mukino wa nyuma.

Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yabashishikarije gukomeza gukora cyane ndetse n’abatatoranyijwe abasaba kudacika intege

Nyuma gukina imikino y’amatsinda muri 1/2 ikipe yari ifite izina rya Kigali A yasezereye Rubavu iyitsinze igitego 1-0 naho Huye isezerera Nyarugenge iyitsinze ibitego 2-2 maze zihurira ku mukino wa nyuma wegukanywe na Kigali A itsinze Huye penaliti 4-3 nyuma yo kurangiza iminota 20 yakinwe kuri uyu mukino banganya 0-0 yegukana igikombe cyari cyateguwe.

Amakipe yari yatsindiwe muri 1/2 yahataniye umwanya wa gatatu wegukanwa na Rubavu itsinze Nyarugenge ibitego 2-1.

Iyi mikino yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard wabwiye abana ko abataratoranyijwe mu 10 bazajya mu Budage badakwiriye gucika intege ahubwo ari imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Yunganiwe na Visi Perezida ushinzwe tekinike muri FERWAFA, Richard Mugisha wavuze ko bidakwiriye kubaca intege kuko hari abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bari kwitwara neza mu makipe atandukanye arimo n’ikipe y’Igihugu maze abasaba gukomerezaho.

Nyuma y’iri rushanwa nkuko byari biteganyijwe ryasojwe no gutangaza abakinnyi icumi (10) baturutse mu ijana beza bavuye mu gihugu hose aribo bazahagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich bazahuriramo nabo mu bihugu nka Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amarika, Mexico n’ibindi bitandukanye.

Abatoranyijwe kandi bongeweho abandi batanu bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza, bashobora gusimbura abagira impamvu zatuma batitabira.
Amazina n’amakipe, abakinnyi 10 beza bazajya mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage bari baherereyemo:

Ngomayikizungu Amani (Rubavu), Ishimwe Fred (Kigali A), Nsengiyumva Alpha ( Kigali A), Ishimwe Pierre Alonso (Nyarugenge), Nshimiyimana Obed (Kigali A), Cyuzuzo Isiaka (Kigali A), Ishimwe Elie(Kigali A), Niyongabo Patrick (Kigali A), Niyonzima Muhudi (Kigali A), Ishimwe Djibril ( Rubavu).

Batanu bashobora gusimbura mu icumi batoranyijwe bibaye ngombwa:

Tuyishime Kennedy, Imananibishaka Aimé Prince, Kwizera Bosco, Ganza Tabu, Iragena Josué.

Abana bose bari bemerewe gutoranywa muri iki gikorwa bari abavutse hagati y’umwaka wa 2008 na 2009, aho nibura umukuru yagombaga kuba afite imyaka 16 y’amavuko ibintu Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe tekinike, Mugisha Richard yavuze ko kuri iyi nshuro byitondewe ntihabemo uburiganya mu myaka nkuko byagenze mu gihe cyashize.

Imikino yasifurwaga n’abakiri bato

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, w’imyaka 21 agiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III w’imyaka 56

0

Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri ni bwo Nomcebo yerekanwe, ubwo muri Eswatini hasozwaga ibirori gakondo byo kwerekana ugomba kuba umugore mushya w’umwami bizwi nka Umhlanga. Ni ibirori mu busanzwe bimara iminsi ine.

Ku munsi wa nyuma wabyo byitabiriwe n’abantu barenga 5,000; barimo Umwami Misuzulu KaZwelithini w’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo na Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana.

Amashusho y’ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma w’imyaka 21 y’amavuko arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’ubwami bw’Aba-Swati.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inkwano y’inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw).

Ikinyamakuru kigenga Swaziland News kivuga ko cyabonye inyandiko y’ibanga rikomeye yo mu ishami ry’imari ry’ibwami ivuga ko Nomcebo Zuma we azahabwa miliyoni 3 z’ama-Rand (arenga miliyoni 225 Frw) nk’impano “y’umukunzi we” Umwami Mswati witezweho kuba umugabo we.

Mswati III uherutse i Kigali aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame, ategeka Eswatini kuva mu 1986.

Icyakora anengwa kubaho ubuzima bw’agatangaza mu gihe igice kinini cy’abaturage b’iki gihugu babayeho mu bukene.

Nomcebo Zuma witezwe kuba umugore we mushya na we ava mu muryango wemera gushaka abagore benshi.

Se Jacob Zuma w’imyaka 82 wayoboye Afurika y’Epfo hagati ya 2009 na 2018 mbere yo gusimburwa na Cyril Ramaphosa, yashakanye n’abagore batandatu ndetse ubu afite bane n’abana barenga 20, nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kibivuga.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umukinnyi usiganwa ku magauru wo muri Uganda, yapfuye amaze gutwikwa n’uwahoze ari umukunzi we wamusutseho lisansi

0

Umukinnyi wasiganwaga ku maguru w’umunya-Uganda yapfuye nyuma y’iminsi micye arembeye mu bitaro byo muri Kenya, amaze gutwikwa n’uwahoze ari umukunzi we wamusutseho lisansi.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru muri Uganda ryatangaje ku rubuga X ko ribabajwe “no gutangaza urupfu rw’umukinnyi wacu” Rebecca Cheptegei.

Iri shyirahamwe rivuga ko Cheptegei yapfuye “kare muri iki gitondo bivuye ku rugomo rukorerwa mu ngo yakorewe”.

Umuryango we ntabwo uremeza uru rupfu ariko Dr Owen Menach ukuriye ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital mu mujyi wa Eldoret yabwiye ibinyamakuru byaho ko Rebecca yapfuye nyuma y’uko ingingo zose zo mu mubiri we zihagaze.

Umukinnyi wasiganwaga ku maguru w’umunya-Uganda yapfuye nyuma y’iminsi micye arembeye mu bitaro byo muri Kenya

Rebecca yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo za Uganda, kandi ni we mugore muri icyo gihugu ufite umuhigo wo kwiruka marathon akoresheje 2:22:47, umuhigo yaciye mu 2022 muri marathon ya Abu Dhabi muri United Arab Emirates.

Rebecca wari ufite imyaka 33, yarangije ari uwa 44 mu gusiganwa marathon mu mikino Olempike iheruka i Paris mu Bufaransa.

Abategetsi bavuga ko ku cyumweru gishize ubwo yari avuye gusenga we n’abana be babiri, yasagariwe na Dickson Marangach umugabo wahoze ari umukunzi we, ari iwe mu mujyi muto wa Endebess ari naho yitoreza mu burengerazuba bwa Kenya.

Marangach yamusutseho lisansi maze aramutwika nyuma y’intonganya hagati yabo, nk’uko byatangajwe n’abaturanyi babo.

Cheptegei yatabawe n’abaturanyi ajyanwa ku bitaro ariko yari yagize ubushye bugera kuri 80% by’umubiri we, nk’uko abaganga babitangaje.

Cheptegei, ukomoka mu karere ko hakurya y’umupaka muri Uganda, bivugwa ko yari yaraguze ubutaka mu ntara ya Trans Nzoia ya Kenya akabwubakamo inzu. Ako gace karimo ibigo byinshi abasiganwa ku maguru bitorezamo.

Raporo yatanzwe n’abategetsi baho ivuga ko we n’uwo wahoze ari umukunzi we bagiye bagirana ubushyamirane kubera ubwo butaka.

Se wa Cheptegei, Joseph Cheptegei, mu ntangiriro z’iki cyumweru yabwiye abanyamakuru ko uwo mugabo yashakaga kuriganya ubutaka umukobwa we. Yavuze ko asenga ngo “umukobwa wanjye ahabwe ubutabera”.

Marangach na we wahiye ku rugero rwa 30% mu gutwika Rebecca, na we muri iki cyumweru yari arimo kuvurirwa ku bitaro bimwe na Rebecca byo mu mujyi wa Eldoret, ari na byo bikuru muri ako gace, nk’uko abaganga babitangaje.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru rya Uganda rivuga ko “twamaganye ibintu nka biriya kandi turasaba ubutabera”.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru polisi ya Kenya yatangaje ko irimo gukora iperereza ku byabaye.

Rebecca wari ufite imyaka 33, yarangije ari uwa 44 mu gusiganwa marathon mu mikino Olempike iheruka i Paris mu Bufaransa.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sout Sol yasesekaye i Kigali yakirwa na Bruce Melody

0

Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sout Sol yasesekaye i Kigali, kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Kanama 2024.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’umuhanzi Bruce Melodie bafitanye imishinga y’indirimbo, akaba aje mu Rwanda kugira ngo bafate amashusho yayo.

Bien Aime Baraza yakiriwe na Bruce Melody

Akigera mu Rwanda, yatangaje ko ahakunda cyane kandi ko iyo ari mu Rwanda aba yumva ari mu rugo atekanye, kuko yemeza ko ari mu rugo ha Kabiri.

Abajijwe icyo gukorana na Bruce Melodie bisobanuye, yavuze ko ari ibintu by’agaciro cyane, kuko yemeza ko Bruce ari umuhanzi ukomeye  kandi ufite impano.

Ati “Gukorana na Bruce Melodie bisobanuye buri kimwe kuri njye. Nahoze nifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda.

“Ndashimira Bruce Melodie kuba yaremeye gukorana nanjye, kuko ni umuhanzi mpuzamahanga ufite impano itangaje.”

Bien Aime Baraza ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane muri Kenya, yavuzeko uretse Bruce Melody akunda mubahanzi bo mu Rwanda, Hari n’abandi yiyumvamo ndetse ashaka gukorana nabo harimo Mike Kayihura na Kivumbi King.

Bien Aime yavuzeko yiyumvamo u RWANDA NDETSE ahafata Niko murugo
Abanyamakuru bari baje kwakira Bien Aime Baraza ku kibuga cy’indege I kanombe

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzi Wariva Hamim yashyize hanze indirimbo irimo inkuru y’urukundo ibabaje arikumwe na Yee Fanta(Video)

0

Umuhanzi urikuzamuka neza muri muzika Nyarwanda, Wariva Hamim yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kuki wansize njyenyine” afatanyije na Yee Fanta.

Ni ndirimbo wumvako irimo amagambo y’urukundo ababaje aho uyu muhanzi aba abaza umukunzi we impamvu yamusize wenyine.

Mu kiganiro Wariva yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare yavuzeko yishyira mu mwanya w’umuntu watawe n’umukunzi we.

Yagize ati ” Ni indirimbo y’urukundo umuntu aririmbira umukunzi we wamutaye amubaza uko amerewe, amubwirako amukumbuye ngo azagaruke amusuhuze”

Iyi ni ndirimbo ya 5 Wariva ashyize hanze nyuma yiyo yakoranye n’umuhanzi BUSHALI.

Wariva asaba abakunzi b’umuziki kumushyigikira bumva ibihangano bye kurubuga rwa YouTube nahandi humvirwa umuziki ndetse babisangiza n’abandi ahamyako iyo ari inkunga ikomeye ndetse bikaba byakomeza kumutera imbaraga akabaha ibihangano byiza.

Umuhanzi urikuzamuka neza muri muzika Nyarwanda 🇷🇼 Wariva

REBA VIDEO:

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748