Umuraperi Sean “Diddy” Combs watawe muri yombi yatanze miliyoni 50$ nk’ingwate yamufasha kuburana adafunze.
Umuraperi Sean “Diddy” Combs watawe muri yombi nyuma yo kugaragarizwa ibyaha akurikiranyweho yatanze miliyoni 50$ nk’ingwate yamufasha kuburana adafunze.
Uyu muraperi yatawe muri yombi ku mugoroba ku wa 16 Nzeri 2024 i Manhattan mu mujyi wa New York ndetse kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 yitabye ubushinjacyaha agaragarizwa ibyaha bitatu ashinjwa birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 abashinjacyaha bavuze ko Sean “Diddy” Combs yakoresheje izina rye nka rimwe mu mazina akomeye mu njyana ya Hip-hop agakanga abantu abahatira gukora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Ubushinjacyaha buvuga ko Combs w’imyaka 54, yakoresheje ubwamamare bwe n’ubucuruzi, harimo na label ye yise Bad Boy Entertainment, mu gutwara abagore, ndetse n’abakora imibonano mpuzabitsina ku bagabo mu bitaramo byiswe “Freak Offs” ndetse bimwe na bimwe byafatwaga amashusho.
Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha bitatu.
Umushinjacyaha Emily Johnson, yasabiye P Diddy kuburana afunze, agaragaza ko kumurekura byateza akaga ku baturage ndetse ko ashobora gutoroka ubutabera.
Marc Agnifilo wunganira uyu muraperi mu mategeko yasabye ko umukiliya we arekurwa hagatangwa ingwate y’urugo rwe ruri Miami rufite agaciro ka miliyoni 50$.
Yakomeje avuga ko P Diddy ari mubihe byo kwitabwaho n’abaganga bitewe n’ibiyobyabwenge byinshi yakoresheje mu myaka yashize bityo adakwiye kujyanwa muri gereza atarakira. Uru rubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa 18 Nzeri 2024.
Diddy amaze igihe ashinjwa ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yagiye akorera abagore n’abakobwa batandukanye.
Mu mpera ya 2023 umuhanzikazi Casandra Ventura wigeze gukundana na P Diddy yatanze ikirego mu rukiko amushinja kumufata ku ngufu no kumuhohotera mu myaka icumi bamaze bakorana, banakundana, gusa iki kibazo baje kugikemura mu bwumvikane kitageze mu nkiko mu Ugushyingo 2023.
Mu cyumweru gishize, uyu mugabo yongeye kuregwa n’umuhanzi Dawn Richard amushinja ihohotera rishingiye ku gitsina, ivangura rishingiye ku gitsina n’ubutekamutwe. Ni nabyo birego byatanzwe ku nzego z’ubugenzacyaha mu Mujyi wa New York aho yafatiwe.
Kuri uyu munsi kandi hagaragaye inyandiko zivuga ko ubwo inzego z’umutekano ziheruka gusaka ingo za P Diddy ziri i Los Angeles na Miami Beach mezi atandatu ashize, zahasanze ibiyobyabwenge hamwe n’imbunda za AR-15.
Diddy ni umwe mu baraperi bagize igikundiro ku Isi, akaba n’umwe mu bari bafite inzu zikomeye zagize uruhare mu kuzamura abahanzi benshi mu mateka y’umuziki barimo Mary J. Blige, Faith Evans, Notorious B.I.G., Usher, n’abandi.